Inkuru y’ihohoterwa rya Valentine w’imyaka yiriwe icicikana ku mbuga nkoranyambaga.
Valentine arwariye ku Kigo Nderabuzima nyuma yo guterwa nijoro n’abantu atazi bakamwambura ubusa, bakamujyana ku gasozi kumusambanya, ngo abyanze baramukomeretsa.
Uyu mugore avuga ko yashatse gukingura urugi yumva abantu bamukubise ikintu mu mutwe.
Ati: ”Bankubise ubuhiri mu mutwe bashaka kunsambanya ku gahato banyambika ubusa, mbahakaniye barampondagura bambaza niba nta mafaranga mfite.”
Uyu mubyeyi avuga ko yabemereye ko afite Frw 10,000 bajya mu nzu kuyafata bahageze, ngo banatwara matelas ye. Yavuze ko banamutwaye amatungo ye arimo ingurube bayabagira inyuma y’urugo rwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko kuva ubu bugizi bwa nabi bukimara kuba bakoze iperereza bafata abagabo bane bakekwaho gukomeretsa, no kwiba amatungo n’ibikoresho by’uyu mubyeyi.
Ati: ”Uyu munsi Polisi yafashe abantu 4 bakekwaho gukomeretsa Valentine, iperereza rirakomeje.”
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musambira kugira ngo bakurikiranwe.
SP Emmanuel avuga ko nta na rimwe Polisi izihanganira ubugizi bwa nabi nk’ubu. Avuga ko uwabigizemo uruhare wese agomba kubibazwa uko amategeko abiteganya.