Umugore witwa Ogallo Moline ukomoka mu gihugu cya Kenya, ubwo yari afite imyaka 27 yaciye agahigo ko kuba afite umwuzukuru kubwo kuba yarabyaye afite imyaka 13, maze umwana we w’umukobwa w’imfura na we akaba yarabyaye atarageza no ku myaka 15. Uyu mugore yabyaye afite imyaka 13 byatumye ava mu ishuri ajya gushaka umugabo, nyuma yahoo abyara abandi bana babiri umuhungu n’umukobwa.
Abakobwa babiri yabyaye na bo babaye aka wa mugani w’umunyarwanda ngo ‘inyana ni iya mweru’ kuko na bo babyaye bakiri abangavu. Ogallo yavuze ko umukobwa we w’imfura yabyaye afite imyaka 14 kuri ubu akaba yarashatse umugabo, umwana yabyaye mu bwangavu agasigara amurera.
Ubwo uyu mubyeyi yari agize imyaka 32 umukobwa we yabyaye bwa gatatu na we yahise abyara undi mwuzukuru, kuri ubu ku myaka 33 akaba afite abuzukuru babiri. Uyu mubyeyi waje no gupfakara yabwiye ikinyamakuru Nation ko abagabo bateye abakobwa be inda atigeze abamenya ndetse yewe n’iyo abajije abakobwa be ntibifuza kubigarukaho.
Uyu mubyeyi kubaho kwe abayeho ahingira abandi ariko kubera uburwayi afite akaba atabasha kujya mu murima buri munsi. Yavuze ko umwuzukuru we babana amwifuriza kuzagira ahazaza heza ariko nanone atabigeraho wenyine keretse hagize umugoboka akamufasha. Yatangaje ko yababajwe n’uko ibyamubayeho ari nabyo byabaye ku mukobwa we.
Yagize ati “umukobwa wanjye nari mufitiye icyizere ari nayo mpamvu namujyanye ku ishuri, ariko ibyamubayeho byarambabaje cyane.” Uyu mubyeyi yibuka amateka ye ko ayahuje na Atieno wabyaye afite imyaka 15, umukobwa abyaye akamuha umwuzukuru afite imyaka 13 byatumye aba nyirakuru w’umuntu afite imyaka 18, uyu akaba yaratwite inda ya mbere ari n’ubwa mbere akoze imibonano mpuzabitsina kandi ayitewe n’umunyeshuri bigana bituma ava mu ishuri ajya gushakana n’uwamuteye inda abavandimwe be bakomeza amashuri.
Agace aba bombi batuyemo ka Homa bay, bakaba ari naho bakomoka kabaye iwabo w’abakobwa babyara bakiri bato, kuburyo n’inama y’igihugu ishinzwe abaturage n’imibereho muri Kenya bemeje ko 31% by’abangavu baho batwara inda bakiri batoya. src: Igihe