Umugore akurikiranwe n’ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe, aho yatsitse umwana we w’imyaka 6 ibiganza bye abivumbitse mu muriro. Uyu mugore yavuze ko kuwa 2 mata 2023 yasanze umwana we yafashe ibijumba bari guteka abiha abandi bana kubera ko yari yasinze agira umujinya avumbika ibiganza by’umwana we. Umwana w’imyaka 6 bamutumye kugura isabune umugabo w’imyaka 40 aramusambanya
Ubushinjacyaha bukuru bwavuze ko uyu mugore yabanje gufungirana umwana we mbere kugira ngo atamucika, bikaba byaranagoye abaturanyi kumutabara ubwo bumvaga atabaza. Aho akinguriye umugore yahise yiruka baza kureba basanga ibiganza byombi by’umwana byahiyebahita bamujyana kwa muganga.
Uyu mugore naramuka ahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretse ku bushake, azahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafranga y’u Rwanda Atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe. Nk’uko bitaganwa n’ingingo ya 21 y’itegeko numero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iyo iki cyaha gikorewe umubyeyi, umwana, uwo bashyingiranwe cyangwa umuntu udashoboye kwitabaraa kubera imiterere y’umubiri we cyangwa ubwenge, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarengeje imyaka 8 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe ariko itarenze miliyoni 2.