Mu ijoro ryo kuwa 25 kanama 2022, Mujawamariya Frodonata ubwo yari atashye ageze iwe mu mudugudu wa Cyeru mu kagari ka Kanzenze umurenge wa Ntarama ho mu karere ka Bugesera, haje umugore baturanye witwa Umuhoza Francine, ako kanya amutera icyuma mu musaya amushyira hasi arahondagura.

Ngo uyu Francine yasize anamenye ibirahuri by’inzu ye Mujawamariya, ku mpamvu we ubwe avuga ko atazi, cyane ko iryo joro aribwo yari akigera mu rugo avuye ku bitaro kurwaza mukuru we nk’uko yabutangarije TV1 ati” nafashe telephone yanjye ngo mpamagare mukuru wanjye mubwire ko nageze mu rugo, umudamu duturanye witwa Francine mbona aturutse hirya aza antera icyuma ndetse mbona afite ikindi cyuma cyitwa ferambeto”.

Mujawamariya yakomeje avuga uwo mugore yahise amwegera amufata ikanzu yari yambaye aramukaraga hejuru y’umukingo ubundi atangira kumukubita, mu kubona ko atamwishe nibwo yatangiye gutera amabuye kugeza ubwo yanangiye kumena ibirahuri.

Uyu mugore yakomeje avuga koi bi bikimara kuba yiyambaje inzego zibanze kugira ngo zimufashe kubona ubutabera, ariko biba iby’ubusa kugeza nanubu uwamuhohoteye akaba akidegembya mu gihe we arimo kugorwa n’ubuzima, ndetse ngo n’ubuvuzi akaba atabubona uko bikwiriye.

Nubwo uyu mugore avuga ko atazi impamvu mugenzi we yamukoreye urugomo, ariko abaturanyi babo bavuga ko imvano y’uru rugomo ari uko Umuhoza yakekaga y’uko Mujawamariya yaba yaramutwariye umugabo, kabone nubwo nta bihamya agaragaza gusa, ngi ahubwo ni uko Mujawamariya acuruza resitora n’akabari, ibi bigatuma iwe haba hari abagabo benshi inshuro nyinshi, byatumye Umuhoza akeka ko Mujawamariya yaba afite undi mubano wihariye n’umugabo we, kubera ko umugabo akunda kujya gufatirayo amafunguro.

Umuturage yagize ati” ubundi byatangiye numva inkuru zabo bwa mbere numva ko umugore w’uwo mugabo yarahukanye, biza kurangira nyine uwo mugabo agerageza kuza kwiyaranja kuri uyu mu mama”. Aba baturage bahamije ko nta kindi bapfuye uretse kuba Umuhoza akeka ko umugabo we ajya agenda muri iyo resitora ya Mujawamariya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama, Uwamugira Marthe, yavuze ko iki kibazo Atari akizi, ariko kigiye gukurikiranwa, kugira ngo habeho gutanga ubutabera k’uwahohotewe.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved