Umugore w’imyaka 35 y’amavuko, yibagiriwe umwana we w’amezi icyenda, mu modoka ye yari iparitse imbere y’inyubako yabo, i Mézières-les-Cléry mu gihugu cy’u Bufaransa, bimuviramo kwitaba Imana kubera izuba ryinshi kandi iyo modoka yari ifunze. https://imirasiretv.com/abahungu-babiri-bafatanyije-na-nyina-basenye-inzu-ya-bashiki-babo-babaziza-ko-babyariye-iwabo/
Abafasha mu by’ibanze bakoresheje uburyo bwose bushoboka ngo babe batabara urwo ruhinja, ariko biba iby’ubusa kuko bahageze urwo ruhinja rwarangije gushiramo umwuka. Uwo mwana yamaze igihe kinini mu modoka yarimo ubushyuhe bugera kuri 62°C, bikekwa ko yaba yahitanwe no kubura umwuka.
Mu gihe nyina w’uwo mwana yari ahugiye mu gushyira ibintu mu bubiko akaza kwibagirwa ko yasize umwana we mu modoka. Nk’uko Emmanuel Delorme yabitangarije ikinyamakuru Le Soir yavuzeko Abashinzwe ubutabazi, bagerageje kongera kumugarura ariko bikanga. Abashakashatsi basanze ubushyuhe bwageze ku gipimo cya 62°C mu modoka.
Nyina w’umwana, mu kababaro kenshi yahise ajyanwa mu bitaro kugirango akomeze yitabweho n’abaganga. Haracyategerejwe kumenya icyaba cyateye urupfu rw’uwo mwana, mu gihe Ubushinjacyaha bwa Orléans bwatangiye iperereza ku byaha by’ubushake buke, nk’uko umushinjacyaha wungirije Emmanuel Delorme yabitangarije France Bleu Orléans. https://imirasiretv.com/imyirondoro-yumunyarwanda-wimyaka-17-ukurikiranyweho-gutera-abana-10-icyuma-batatu-bagapfa-yamenyekanye/