Umugore yicanye ubugome umugabo we kubera amafaranga 500frw

Mu mudugudu wa Kivumu, akagari ka Rwanza, Umurenge wa Save ho mu karere ka Gisagara, umugore akurikiranwe n’ubushinjacyaha kwica umugabo we amuhoye amafaranga 500frw yari amuhaye ngo ajye kuyahahisha agashaka kuyisubiza. Uyu mugore akurikiranwe n’ubushinjacyaha ku rwego rwa Huye bwamaze no gushyikiriza dosiye urukiko rwisumbuye rwa Huye.

Uyu mugore akekwaho kwica umugabo we w’imyaka 41 amukubise umuhini mu mutwe, tariki 24 Gicurasi 2023 saa mbili za nijoro ubwo nyakwigendera n’umugore we bari batashye bavuye kunywa inzoga.

Inkuru Wasoma:  Hagaragajwe ikibazo gikomeye cyugarije Abanye-Congo batuye mu gace karimo imirwano ya M23 na FARDC kurusha amasasu ahavugira

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo bari batashye umugabo yahaye umugore we amafaranga 500frw ngo ajye guhaha, ariko agashaka kuyisubiza, bigatuma bayarwanira aribwo umugore yafashe umuhini bahurisha umuceri, akawukubita nyakwigendera mu mutwe agahita ajya mu cyumba, yajya kureba agasanga yamaze gupfa.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo yaryo ya 107 rivuga ko umuntu wica undi abishaka aba akoze icyaha, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cya Burundu.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved