banner

Umugore yicishijwe igitiyo abagabo babiri batabwa muri yombi bashidikanwaho

Umugore w’imyaka 36 y’amavuko wo mu karere ka Bugesera yishwe akubitishijwe igitiyo mu mutwe hatabwa muri yombi abagabo babiri. Ni mu murenge wa Rilima mu kagali ka Kabeza mu mudugudu wa Mareba.

Aba bagabo batawe muri yombi kuwa 5 Ukwakira 2023 nyuma y’uko nyakwigendera yasanze umuntu mu nzu yabagamo bararwana amukubita igitiyo mu mutwe undi ahita apfa. Gitifu w’umurenge wa Rilima, Sebarundi Euphrem avuga ko hatahise hamenyekana uwishe uwo mugore ariko iperereza ry’ibanze ryaguye kuri abo bagabo babiri barimo uwo baturanye n’undi bafitanye ibibazo by’amakimbirane.

Inkuru Wasoma:  Rutsiro:Umugabo n’umwana we basanzwe mu migozi bapfuye

Yakomeje avuga ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane uwishe uwo mugore n’icyo yamuhoye. Uyu mugore yabanaga n’abana be babiri kuko yari yaratandukanye n’umugabo we.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved