Mu gihugu cya Brazil, polisi yataye muri yombi umugore w’imyaka 65, witwa Josefa Lima de Sousa, nyuma yo kwemera ko yishe umugabo amuca igitsina n’igice cy’umutima, akabiteka mbere yo kubirya.
Uwitwa Celso Marques Ferreira, wari ufite imyaka 60, yabonetse yapfuye mu mujyi wa Peruibe, ahantu hazwiho gukurura ba mukerarugendo ku nkengero z’inyanja, hafi y’umujyi wa São Paulo. Umubiri we wasanzwe wangijwe bikabije, aho yari yaciwe igitsina ndetse n’igice cy’umutima.
Polisi yatangaje ko hafi y’aho nyakwigendera yari aryamye habonetse urwandiko , rushinja Josefa Lima de Sousa, uzwi ku izina rya “Gringa”. Muri ako gace kandi hatoraguwe icyuma cyariho amaraso , bikekwa ko ari cyo cyakoreshejwe muri ubwo bugizi bwa nabi.
Mu iperereza ryakozwe, Josefa yemeye ko ari we wishe uwo mugabo, avuga ko yabitewe no kumenya ko yari umunyabyaha usambanya abana. Yagize ati ”naciye igitsina cye n’umutima, ndabiteka mbere yo kubirya”.
Polisi kandi ikomeje gukoraho iperereza Robson Aparecido de Oliveira, umugabo w’imyaka 41, bakeka ko ashobora kuba yarafashije Josefa muri ubwo bwicanyi, nubwo we ahakana uruhare rwe muri ubwo bwicanyi.
Kugeza ubu, Josefa aracyari mu maboko ya polisi, aho iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyatumye akora ubwo bwicanyi ndengakamere.