Umugabo wo mu gace ka Kipkoiyan mu gihugu cya Kenya yishwe n’umugore amuteye icyuma nyuma yo kwivanga mu mirwano yahuzaga uwo mugore na nyirabukwe bivugwa ko bapfaga umugabo, ubwo yari agiye kubakiza.
Amakuru avuga ko byatangiye ubwo uyu mugabo wabaga mu mazu akodeshwa mu gipangu kimwe na nyirabukwe, yumvise imvururu ziva mu mazu begeranye maze yihutira kujya gutabara. Ageze aho byebereye, yasanze nyirabukwe arwana n’undi mugore babanaga mu nzu imwe bapfaga umugabo.
Icyakora abatuye muri icyo gipangu bavuze ko aba bombi barwanaga bapfa umugabo wakoraga imibonano mpuzabitsina n’umwe muri bo, ariko bakaba barumvise ibihuha bivuga ko aba bombi asanzwe abasambanya bityo intonganya zirazamuka birangira imirwano ibaye hagati y’abo.
Uyu mugabo ntiyatuje ubwo yumvaga nyirabukwe akubitwa n’undi mugore maze ahita ahagoboka kugira ngo agerageza kubatandukanya. Ubwo yari amaze gushyira nyirabukwe ku ruhande wa mugore wari warakaye yafashe icyuma cyo mu gikoni, agambiriye kugitera uwo bari bahanganye, maze agitera mu ijosi ry’uyu mugabo wari uje gutabara ako kanya ahita apfa.
Uyu mugore wateye icyuma nyakwigendera, abonye abantu bahugiye kuri uyu mugabo yabaciye mu rihumye arahunga ariruka. Ibi bikimara kuba Polisi ya Sosiot yahise ibimenyeshwa byihuse, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku bitaro bya Kericho, mu gihe polisi yatangaje ko iri gukora ibishoboka kugira ngo uyu mugabo afatwe.