Umugore yishe umugabo we amuca ururimi amujugunya mu mugezi yambaye ubusa

Umugore witwa Musabyemariya Drocella arashinjwa n’abaturage ndetse anakurikiranwe n’ubutabera, kuba ari we wihishe inyuma y’urupfu rw’umugabo we witwa Laurent bari bamaranye imyaka 26 babana nk’umugore n’umugabo, urupfu rwe rukaza kumenyekana ubwo umurambo we wagaragaraga mu mugezi wambaye ubusa.

Nyakwigendera Laurent na Musabyemariya batuye mu mudugudu wa Rwubatsi, akagali ka Kagano, Umurenge wa Kitabi, akarere ka Nyamagabe, abaturage bavuze ko uyu mugabo yari yaraye iwe nk’ibisanzwe, ariko bigakekwa ko yaba yiciwe mu nzu bagasohora umurambo we bamunyujije mu idirishya.

Nubwo umurambo wa nyakwigendera wagaragaye mu mugezi wambaye ubusa, ariko ururimi bamuciye rwo rwagaragaye mu rugo, kimwe n’ibikoresho bikekwa ko aribyo byifashishijwe mu kumwica birimo ishoka, icyuma, urwembe ndetse n’umugozi.

Bamwe mu baturage baganiriye na TV1, bavuze ko umurambo wa nyakwigendera bajya kuwujugunya mu mazi, igice cy’umutwe bagishyize mu mazi mu gihe igice cyo hasi (igihimba n’amaguru) byo byari biri hejuru kandi yambaye ubusa.

Umwe yagize ati “ubwo twarazamutse murugo, turaza turareba, tuhatoragura ururimi, urwembe n’umufuka, ikigaragara cyo umugabo, turahamya tudashidikanya y’uko yazize umugore we, wenda ubuyobozi bwo buzabisuzuma neza buzabireba, ariko turahamya tudashidikanya ko yazize akagambane k’umugore we.”

Aba baturage bakomeje bavuga ko urebye uburyo idirishya ry’inyuma y’urugo rwabo ukuntu ryishwe, biragaragara ko baryishe bashaka kumunyuza aho batamubona, bagahitamo guca muri iryo dirishya, abagore bo muri aka gace bakomeza bavuga ko ari igisebo ku mugore, kwica umugabo we akamujugunya yambaye ubusa ko rwose ari ugutesha abagabo n’abagore agaciro.

Abari basanzwe bazi uyu muryango bahamije ko uyu mugore aramutse ari we wishe umugabo we ataba ari ibintu bitunguranye kuko ubusanzwe ari umugambi yagize kuva kera, dore ko ngo uyu mugore yari yaragambiriye gutwikira umugabo we mu nzu ariko yajya kubishyira mu bikorwa bikamupfubana, ariko bakaba bapfaga ingeso y’ubusambanyi bw’uyu mugore, dore ko ngo atatinyaga no kwinjiza abagabo mu nzu y’umugabo we ariko baratandukanije uburiri.

Inkuru Wasoma:  Leta y’u Burundi yafashe ikindi cyemezo gikomeye ku basirikare b’Abarundi banze kurwana na M23 mu Burasirazuba bwa RD Congo

Aba baturanyi bakomeje bavuga ko nyuma yo gutaburura esanse uyu mugore yari yarateganije gutwikisha umugabo we, bahamya neza ko abo bagabo baryamana n’uwo mugore bafatanije aribo bashyize mu bikorwa umugambi wo kwica nyakwigendera, kuko mu nzu yabo hari harimo uburiri yari yarashashe arazaho abo bagabo bandi.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Kitabi, Nteziryayo Andre, yahamije aya makuru avuga ko abagera kuri batandatu barimo uyu mugore wa nyakwigendera ndetse n’abagabo bakekerwa kuryamana na we, bari mu maboko y’ubugenzacyaha bakekerwaho uru rupfu.

Yagize ati “ni abagabo yakundaga kuzana mu rugo rwe cyane, bigatuma umugabo anamukekera ko yaba amuca inyuma, ubwo rero muri abo ngabo harimo abaketsweho kuba baragize uruhare muri ruriya rupfu, nabo bafashwe bari gukurikiranwa n’ubutabera, dutegereje rero kuzareba ikizaturuka mu iperereza ryakozwe.”

Uretse aba baturage bahamya ko uyu mugore ari we wishe uyu mugabo bakaba bamusaba guhanwa by’intangarugero, babihuriyeho n’umwana w’imfura w’uyu muryango uhamya adashidikanya ko nyina ari we ubagize imfubyi. Mu marira menshi yagize ati “Nta wundi muntu nabishinja, ni mama wanjye wishe papa wanjye, ntawe nzarenganya nzize kuvuka nabi, Imana izabirebe bazamukatire ikimukwiriye.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved