Umugore yishe umugabo we amukase igitsina amuziza icyaha gikomeye

Umugore w’imyaka 28 wo mu gihugu cya Uganda, ari gushakishwa na Polisi y’iki gihugu nyuma yo gukekwaho kwica umugabo we, ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, amukase igitsina aho yamushinjaga kumuca inyuma.

Ikinyamakuru Daily Express cyatangaje ko ku Cyumweru aribwo uyu mugore yakase igitsina cy’umugabo we witwaga Reagan Karamaji, wari ufite imyaka 28 y’amavuko wari utuye mu Karere ka Kyotera mu Majyepfo ya Uganda, mu mujyi wa Mutukula, ndetse ni nyuma y’uko uyu mugore aketse ko uyu mukunzi we amuca inyuma.

Umuyobozi w’Umujyi wa Mutukula, David Mujaasi, yemeje iby’aya makuru aho yatangaje ko ibi byabaye nyuma y’uko abo bari bamaze igihe mu rukundo, ariko umugore agakeka umugabo ko ajya amuca inyuma. Yagize ati “Bashwanye mu ijoro ryo ku Cyumweru ubwo bari bavuye mu kabiri, umugore afata icyuma agikuye mu gikoni akata igitsina cy’umugabo we.”

Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka ka Kyotera, Hassan Musooba, yatangaje ko batangiye guhigisha uruhindu uwo mugore ngo agezwe mu butabera.

Muri Kamena uyu mwaka nabwo, umugore witwa Susan Namuganza yakase umugabo igitsina nyuma yo kumukekaho kumwiba amafaranga. Uwo mugore yaje gufatwa akatirwa igifungo cy’imyaka 15 muri gereza.

Inkuru Wasoma:  M23 yatangaje amahano yakozwe na FARDC nyuma y’iminsi ibiri gusa Amerika itangaje agahenge k’ibyumweru bibiri

Inkuru Wasoma:  Abacamanza bakatiye umukobwa igifungo bamushinja icyaha cyitwa ‘Ibintu bikomeye kandi bidasanzwe bitumye ari ngombwa ko afungwa’

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved