Umugore yishe umugabo we amuteye icyuma mu mutima

Uwingabiye Thacienne wo mu karere ka ruhango, akurikiramweho icyaha cyo kwica umugabo we amuteye icyuma mu mutima. Uyu mugabo witwa Mutatasamahoro Naftal yatangiwe amakuru n’umuturage umwe wavuze ko byabaye saa saba z’ijoro ubwo abaturage bari bamutabaje bamubwira ko umugore n’umugabo barimo kurwana.

Uyu muturage yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko amaze kugera aho barwaniraga yasanze umugore yoroshe umugabo we umwenda mu guhisha ko yamwishe, akuyehi wamwenda asanga umugabo yapfuye, avuga ko amakuru yavugaga ko aba bombi buri wese yashinjaga uwo bashakanye kumuca inyuma.

Uyu mugabo ngo akimara kubibona yatabaje inzego zishinzwe umutekano. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye Wellard Kayitare avuga ko iki kirego kiri mu iperereza gusa ko batari bamenya icyo bapfaga nyirizina, gusa atangaza ko ubwo uyu mugabo n’umugore bari mu kabari, umugabo yasabye umugore ko bataha umugore akamusubiza ko yataha akamusanga murugo.

Gitifu yakomeje avuga ko umugabo yageze murugo agategereza umugore ariko agaheba, aribwo nyuma umugore yatashye batangira kurwana birangira umugore ateye umugabo icyuma ku mutima. Uyu mugabo nyakwigendera yari afite imyaka 31 y’amavuko mu gihe umugore we afite 26.

Inkuru Wasoma:  Abana bagera kuri miliyoni 8 baburirwa irengero buri mwaka

Inkuru Wasoma:  Umwana w’imyaka 9 yarohamye mu kiyaga cya Kivu

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved