Ni ubukwe bwabaye bwabaye kuri uyu wa 3 Gicurasi 2025. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu nzu y’i Kana, hazwi nko mu gikari cy’iyi Paruwasi.
Nyirabahizi yavuze ko uyu mugabo witwa Byukusenge Jean Claude yari azi ko afite umugambi wo kwica ubukwe bwe, ndetse ngo ni na we waraye amuhaye tike ya 20.000 Frw kugira ngo agende bahangane.
Ati “Ku wa Gatanu nimugoroba, tariki 2, saa mbiri n’iminota ine, ni bwo yambwiye ngo kubera ko njye nshaka ko duhangana, ngiye kukoherereza tike umanuke. Naziye kuri aderesi yampaye, yanyoherereje ibihumbi 20 Frw kuri telefone kugira ngo manuke mpangane na we kuri Kiliziya.”
Uyu mugore yageze kuri Kiliziya mu gitondo, ashaka guhangana na Byukusenge nk’uko bombi babihigiye. Ubukwe bwakereweho igihe kigera ku minota 30 bitewe n’ugushyamirana kwabaye hagati y’impande zombi.
Padiri Mukuru wa Paruwasi yaganirije impande zombi, ndetse n’abahagarariye imiryango yitabiriye ubukwe, umukuru w’umuryango wa Byukusenge aha Uwahiriwe 100.000 Frw angana n’ayo yavuje uyu mwana.
Nyirabahizi yagize ati “Nitabaje Padiri Mukuru wo kuri Stella Maris, tujya kwicara mu biro bye, ikibazo bakijyamo, batanga ibihumbi 50 Frw, mbabwira ko bidashoboka. Nabacaga ibihumbi 235 Frw. Padiri Mukuru ni we ubashije kuba yakemura iki kibazo, nemera ko ibihumbi 100 Frw yategetse mbifata.”
Mu masezerano impande zombi zagiranye, Byukusenge yemeye ko amafaranga yatanze ari ikiguzi cya serivisi z’ubuvuzi umwana yahawe. Nyirabahizi yasabwe kuzaregera indezo mu nzego za Leta.
Umukuru w’umuryango yirinze kugira icyo atangariza itangazamakuru, asobanura ko imiryango yombi yamaze gukemura iki kibazo.
Nyirabahizi yasobanuye ko yabanye na Byukusenge batarasezeranye byemewe n’amategeko, bigera aho batangira kwigira umubano kwa Padiri, kugira ngo basezerane.
Yavuze kandi ko we na Byukusenge baniyandikishije mu Murenge wa Rugerero kugira ngo bazasezeranire imbere y’amategeko, nyuma aza kumenya ko hari umukobwa uvuga ko yamuteye inda.
Ati “Twarize muri Kiliziya, twiga amezi atatu muri Kiliziya kugira ngo dusezerane, turiyandikisha ku Murenge wa Rugerero, hasigaye iminsi itatu ngo dusezerane, ni bwo haje kuboneka umukobwa [uvuga] ko yamuteye inda.”
Nyirabahizi yasobanuye ko nyuma y’aho, umwana babyaranye yaje kuremba, Byukusenge ntiyagira icyo amufasha, ahubwo aza gutungurwa no kubona umugabo yatereye ivi undi mukobwa.
Uyu mubyeyi ukomoka mu Karere ka Musanze yasobanuye ko Byukusenge yasezeraniye ku biro by’Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, kandi ngo akibimenya ni bwo yatangiye urugendo rwo gupfubya ubukwe bw’uyu mugabo.