Mu bice bitandukanye by’igihugu, ukunda gusanga havugwa abagore bahohotera abagabo mu bury9o bumwe cyangwa ubundi, haba kubakubita, kubafungirana hanze n’ibindi ndetse yewe bamwe bakanabicisha mu itangazamakuru, gusa ugasanga ikibazo bagira ari uko ntaho babigeza kubwo kuba iyo bigeze hanze banengwa cyane ko umugore yahohoteye umugabo, mu gihe byari bimenyerewe ko ibyo ari ibikorwa by’abagabo.
Mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Nyaruguru, by’umwihariko ingo zibanye mu makimbirane, bashyiriweho ‘Umugoroba w’abagabo’ aho bahura bakaganira ku mpamvu zitera amakimbirane mu ngo hagamijwe kuzivugutira umuti. Ni nyuma y’uko abagabo biyemeje guteza imbere ireme ry’uburinganire RWAMREC, bahuguwe bakaza gusanga aho batuye hari abagabo benshi bahoboterwa n’abagore babo bakaryumaho, bahita bafata icyemezo cyo gushyiraho umugoroba wabo.
Mukesha Alex wo mu kagali ka Mukuge Umurenge wa Ngera, yavuze ko mbere wasangaga abagabo ari bo bahohotera abagore, umugabo uhohotewe akabyihererana kubera kubura aho abibwirira abandi, avuga ko barebye bagasanga ibyo bikomeza guhembera amakimbirane babona gushyiraho Umugoroba w’abagabo ari uburyo bwabafasha kuganira ibyo bibazo nta mugore uhari, bakahava bajya kubishakira ibisubizo.
Basanze kuganira gusa bazagera aho bakabirambirwa bashyiraho na gahunda yo kugena amafaranga bazajya bizigamira muri uwo mugoroba w’abagabo, kandi ko kuva byatangira babigenza gutyo batangiye kubona umusaruro. Uwitwa Karengera Tharcisse we yavuze ko biyemeje gushyiraho umugoroba w’abagabo kugira ngo barebe ko ihohoterwa abagore bakorera abagabo ryarangira.
Yakomeje avuga ko kubera umugoroba w’abagabo, basanze iyo umugore akuguye nabi nawe uba utagomba kumugwa nabi, kuko bumva mu mitima barahindutse ndetse yewe n’akabari bakaba barakagabanije kuko mbere bajyanaga amafaranga y’urugo mu kabari bakayanywera, umugore yabaza aho amafaranga aho yagiye umugabo akabura icyo asubiza intambara ikaba iratangiye.
Pasiteri Anicet Kabalisa, umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyaruguru, yavuze ko iyi gahunda ari nziza kuko ituma umuryango utekana, mu gihe umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel yavuze ko Umugoroba w’abagabo ari agashya keza, avuga ko aho iyi gahunda itaragera naho yahagera kuko byafasha kugabanya ibibazo byo mu ngo.