Ni mu karere ka Rusizi, Tariki ya 17 gicurasi 2022, nibwo umugabo witwa Ngarambe Janvier yitabye Imana, aho umugore we Francine Mukabaruta yamusanze mu mugozi yiyahuye, gusa ubwo bajyaga kumushyingura ku irimbi rya Gihungwe gatorika ibyari akababaro byahindutse guterana amagambo ndetse no gushyamirana kubera ko umugozi uyu mugabo yiyahuje wari wabuze.

 

Nk’uko tubikesha BTN Tv ngo uyu mugabo Ngarambe yari afite abagore babiri, gusa umuto niwe bari barasezeranye mu mategeko gusa, ariko ubwo bajyaga gushyingura bamusabye umugozi uyu mugabo yakoresheje yiyahura arawubura, ngo kuko bashakaga kuwumushyingurana kugira ngo abo mu muryango we nabo batazapfa biyahuye bimwe bita gushirira ku ngoyi.

 

Umwe mu muryango wa Ngarambe yagize ati” ejo tukimara kumenya ko yapfuye, twumvikanye kujya gushyingura, kubera ko afite abagore babiri, dusanga mama wanjye ariwe umugore we mutoya yagiye kwiba umurambo, kuko umukuru we ntago ibyo bintu yabikora. Nuko tumwaka umugozi umugabo we yiyahuranye, yanga kuwuduha kuko twashakaga kuwumushyingurana, kuko nta muntu numwe wiyahuye bashyingura batamushyizeho umugozi ndetse n’imyenda yari yambaye ubwo yiyahuraga”.

 

Undi mukobwa wa Ngarambe yagize ati” papa niba yiyahuye mu by’ukuri, mu muco nyarwanda iyo umutnu yiyahuye, umugozi yakoresheje ajyana nawe, twebwe uyu mugore natubabarire, si umutungo wa data turimo turamusaba, si amafranga si iki, twebwe natubabarire aduhe uriya mugozi tumushyingura, kuko uriya mugozi ngo ni mubi kuko iyo usigaye, natwe twese twashira, niwe wamugezeho bwa mbere, natubabarire agaragaze uwo mugozi tumushyingure yigendere”.

 

Umugore we wa kabiri Mukabaruta bashinja kudatanga uyu mugozi, avuga ko iby’uyu mugozi ntabyo azi, kuko ngo yahageze bamaze kuwumukuramo. Mukabaruta yavuze ko bakimubwira ko umugabo we yiyahuye yaje kumureba asanga abantu benshi bahageze ndetse bamushyize no hasi ku buryo atazi iby’uwo mugozi dore ko yanahise agira ihahamuka akigendera, akaza kugaruka nyuma ariko uwo mugozi bamubwira agace gato kawo akaba ariko kari murugo.

 

Ati” ntago bashaka gushyingura batabonye uwo mugozi, kandi uwo mugozi ntago nzi ibyawo, icyakora mu rugo hari agace gato kawo”. Akomeza avuga ko bamuhamagara bari bamaze kuzingazinga umurambo w’umugabo we bamushyize mu modoka ngo abaherekeze kwa muganga kandi hari hari n’abantu benshi, ikindi kandi ngo iby’imigozi ntago yari azi nawe yabimenyeye ku irimbi.

 

Mukabaruta yakomeje avuga ko ababajwe cyane n’uburyo umuryango w’umugabo we wigaragaje ari uko amaze gupfa, kuko yanavuze ko iyaba uyu mugabo yari buzuke yari kubamaganira kure ababwira ngo bagende cyane ko mbere akiriho muribo nta numwe wifuzaga kumenya iby’urugo rwabo n’umuryango wabo muri rusange cyangwa ngo agree mu rugo.

 

Gusa bamwe mu bemeramana bavuga ko ibi byo gushyingurana umuntu ibyo yiyahuranye n’ibyo yari yambaye ari imigenzo kuko ntacyo bivuze nta nicyo bitwaye, havuyemo n’umugabo avuga ko byose Yezu yabinereye bityo nta mpamvu yo kubiha agaciro, gusa abandi bavuga ko impamvu babikora gutya ari ukugira ngo barinde ko abandi bo muri uyu muryango bapfa biyahuye aribyo bita gushirira ku ngoyi. Bamwe mu baturage batangaje ko icyateye uyu mugabo kwiyahura n’agahinda karimo, kuko ngo bahoraga mu makimbirane. Gusa nyuma y’amasaha abiri bari muri izi ntonganya byaje kurangira bamushyinguye.

Umva amagambo ateye impuhwe umukobwa w’umunyonzi yavuze atanga igisobanuro cy’ubuzima bwe.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved