Mu muhanda wa kaburimbo Musanze – Kigali, mu ma saa yine z’igitondo cyo ku wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, habereye impanuka yahitanye ubuzima bw’umuntu umwe, undi arakomereka bikomeye.
Abanyuraga muri uyu muhanda batunguwe no gusanga umurambo w’umuntu umwe ndetse n’undi wakomeretse bikabije, bari mu muhanda, iruhande rwabo hari kasike za moto zangiritse mu buryo bukomeye.
Ngo abo bantu bombi barimo umumotari wari utwaye moto hamwe n’umugenzi yari ayitwayeho baganaga mu cyerekezo cya Kigali, bageze hafi y’ikibuga cy’umupira kiri ahitwa i Nyakarambi mu Mudugudu wa Rusaki Akagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Rwaza, bahahurira n’imodoka yavaga i Kigali ijya mu cyerekezo kigana i Musanze bagongana na yo ihita ikomeza kwirukanka.
Niragire Octavie Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rwaza yagize ati: “Umuntu umwe yahise apfa undi akomereka bikomeye. Imodoka yabagonze ntiyahise imenyekana kuko ikimara kubagonga yahise ikomeza ikagenda. Gusa amakuru turi kubwirwa n’abaturage ngo ni uko yaba ari imodoka nini ifite kariseri y’umweru yabagonze igakomeza kwiruka. Turacyashakisha amakuru arenzeho”.
Yaboneyeho kwibutsa abakoresha umuhanda kwitwararira amategeko n’amabwiriza awugenga mu kwirinda impanuka zivamo n’urupfu.
Ati: “Uko biri kose turacyeka ko intandaro y’impanuka yaba ari nk’umuvuduko ukabije n’ubwo tutabyemeza 100% kuko iperereza ririmo gukorwa. Ari ibinyabiziga ari abanyamaguru bakwiye kujya bitwararika, aho bishoboka kimwe kikabererekera ikindi kandi ibyo bishoboka mu gihe ababiyobora bitaye ku kwirinda umuvuduko ukabije”
.
Iby’iyi mpanuka bikimara kumenyekana, hitabajwe Polisi na RIB bagera aho yabereye, umurambo ndetse n’uwakomeretse bajyanwa mu bitaro ndetse hahita hatangizwa iperereza ku cyayiteye, ndetse no gushakisha iyo modoka.