Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwatangaje ko mu mezi make ari imbere buzatangira kubaka umuhanda wa kaburimbo uva ku muhanda munini wa Kayonza- Rusumo, ukagera mu nkambi ya Mahama.
Ni umuhanda uzubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Kirehe, Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA ku nkunga ya Banki y’Isi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko hari itsinda rihuriweho riri kugenzura igice cyacishwamo uyu muhanda wa kaburimbo, kuko hari hasanzwe imihanda ibiri igera kuri iyi nkambi, bakaba batari bahitamo uwo bazashyiramo kaburimbo.
Ati “Ubu hari ibikorwa byo kuvugurura inyigo, turi gushaka kureba ahantu habiri twakuramo aho tuwucisha. Aha mbere ni ukuwunyuza Bukora cyangwa ukanyura hafi y’Umurenge wa Mahama ujya mu nkambi zose ni inzira ebyiri tutari twahitamo aho uzanyura ariko iki cyumweru kirarangira bikemutse.’’
Meya Rangira yavuze ko kuri ubu hari amatsinda abiri ahuriweho ari kugenda agenzura igice cyashyirwamo kaburimbo, bahite banatanga isoko.
Yijeje abaturage ko muri Kamena uyu mwaka, uyu muhanda uzaba watangiye kubakwa.
Ati “Ni umuhanda uzadufasha kuzamura imigenderanire n’inkambi ya Mahama, unafashe abaturage kugera ku bigo nderabuzima bihari, ibyanya byuhirwa bihari, amashuri menshi n’ibindi bikorwaremezo byose bizafasha mu iterambere. Ikindi hari abantu bageraga ku nkambi bigoranye ubu rero bizafasha benshi kugerayo neza.’’
Umwe mu bashoferi batwara abagenzi bava i Mahama berekeza i Kigali yabwiye IGIHE dukesha iyinkuru ko uyu muhanda nukorwa uzatuma imodoka zabo zitongera gupfa.
Ati “Ubundi iyo umaze icyumweru imodoka yawe inyura muri uyu muhanda uhita ujya gukoresha kubera umuhanda mubi, amaburo menshi aba yafungutse. Twishimiye icyo cyemezo cyo kuwukora neza, gusa bibe aribyo atari bimwe abayobozi batubwira bikamara igihe kinini.’’
Maniriho James we yagize ati “Uyu muhanda nibawukora uzadufasha kubona amasoko y’ibyo tweza, nk’ubu iyo nejeje ibigori usanga umuguzi ankata amafaranga y’abantu babitunda babigeza ku modoka, urumva rero ni ibyishimo byinshi rwose, turashimira ubuyobozi.’’
Mukansanga Chantal we yavuze ko bishimiye ikorwa ry’uyu muhanda ngo kuko rizatuma ibiciro bya moto bigabanuka.
Yavuze ko ahantu hose bashaka kujya moto zibatwarira amafaranga menshi bitewe n’imihanda mibi.
Inkambi ya Mahama ibarizwamo impunzi zirenga ibihumbi 70 zirimo Abanye-Congo, abavuye mu Burundi, Eritrea, Ethiopia, Sudani y’Epfo n’ahandi henshi. Ibi bituma hahora urujya n’uruza rw’abantu batandukanye.
