Umuhango wo guherekeza bwa nyuma pasiteri Theogene Niyonshuti wari amarira n’agahinda [Amafoto]

Nk’uko byari biteganijwe, umuhango wo guherekeza bwa nyuma Niyonshuti Theogene wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 28 Kamena 2023. Ni umuhango wari witabiriwe n’abantu benshi cyane batandukanye baturutse impande n’impande, bose bifuzaga kumuherekeza bwa nyuma kandi mu cyubahiro.

Ibikorwa byo kumusezeraho byatangiriye iwe mu rugo mu karere ka Rulindo mu murenge wa Ntarabana, bikomereza mu karere ka Nyarugenge kuri ADEPER Nyarugenge. Imodoka yarimo isanduku irimo umubiri we yaherekejwe na benshi biganjemo n’abamotari n’abandi. Ni umuhango wari witabiriwe kandi n’abayobozi ba ADEPER, abo mu nzego za Leta n’abikorera kuburyo urusengero rwuzuye abantu bakabura aho bajya.

Mu bafashe amagambo yo kuvuga, harimo umunyamakuru Julius Chita wanavuze ko ari we wafunguriye Niyonshuti Shene ya YouTube amusaba kuzamubikira n’umubare w’ibanga kugira ngo nawibagirwa azawumuhe, Chita yavuze ko bamenyanye mbere ya Covid 19 ubuzima bugoye ariko ashimira uburyo Niyonshuti yakomeje gushyira umuhate mu kwita ku bana bo ku muhanda.

Umugore witwa Mukankuraga Jaqueline we yavuze ko ubwo Niyonshuti yari mayibobo ku muhanda, we yari indaya, aho yari yarananiye ababyeyi ariko Niyonshuti akaba ariwe ntandaro yababibyemo guhinduka. Mukankuraga yavuze ko nyuma y’impanuka ya Niyonshuti yagiye ku muhanda ahari imbobo zose ngo yumve niba babimenye asanga babimenye, agaragaza ko Inzahuke zose zisigaye bazakora ibishoboka byose ntibicwe n’irungu.

Umugore wa pasiteri Niyonshuti yasezeranije abasigaye harimo abana be ndetse n’abo yareraga yarabakuye mu muhanda gukomeza kugira icyizere ko azakora ibishoboka byose agakomeza kubitaho. Pasiteri Habyarimana Vedaste umuyobozi w’umurembo rwa Gicumbi, yashimiye imbaraga leta yashyize ku kuzanwa kw’umubiri wa nyakwigendera kuva Uganda, kuko yabigizemo uruhare aho yakoze ibishoboka byose ngo abajya kuuzana bambuke bitagoranye bajye kumuzana.

Inkuru Wasoma:  Umupasiteri yatangaje ko Imana yamweretse ko umuhanzi ukomeye muri ‘Gospel’ hano mu Rwanda agiye gupfa yibwe na Satani

Pasiteri Theogene Niyonshuti yitabye Imana kuwa 22 Kamena 2023 azize impanuka y’imodoka yakoreye mu gihugu cya Uganda ubwo yari agiye kuzana abashyitsi baturutse muri leta zunze ubumwe za Amerika ariko baciye muri icyo gihugu, abo bari kumwe bose uko ari bane bose bahasiga ubuzima. Asize umugore n’abana 4 babyaranye gusa n’abandi bagera kuri 25 yakuye mu buzima bwo ku muhanda akabitaho. SRC: IGIHE

Inkuru Wasoma:  Inyinshi ni iza ADERP! Leta igiye gusenya burundu insengero 55 nyuma yo gufunga izindi nyinshi - AMAFOTO

Pasiteri Theogene Niyonshuti yitabye Imana kuwa 22 Kamena 2023 azize impanuka y’imodoka yakoreye mu gihugu cya Uganda ubwo yari agiye kuzana abashyitsi baturutse muri leta zunze ubumwe za Amerika ariko baciye muri icyo gihugu, abo bari kumwe bose uko ari bane bose bahasiga ubuzima. Asize umugore n’abana 4 babyaranye gusa n’abandi bagera kuri 25 yakuye mu buzima bwo ku muhanda akabitaho. SRC: IGIHE

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved