Aka kanya
Nk'uko twari twabivuze mbere, umwuka w'umukara wasohotse ku matora ya kabiri y'uyu munsi, bivuze ko irya mbere ryabaye uyu munsi nta mwuka wasohotse, bisobanuye ko na ho nta PAPA mushya wabonetse. Ubu rero hategerejwe andi matora abiri ari bube ku mugoroba, aho haboneka umwuka umwe muri yo yombi, w'umukara cyangwa umweru bitewe n'ibyo Aba Karidinale baraba bagezeho.
Abitabiriye baje kureba uko gahunda igenda bakomeje gutegereza hanze.
Muri shimune ya shapeli Sistine hari gusohokamo umwuka w'umukara, bivuze ko aba Karidinale bananiwe gutora Papa mushya mu matora ya kabiri nyuma y'uko no ku munsi w'ejo aya mbere byari byananiranye.
Aba Karidinale barongera guhura nyuma ya saa sita
Hari abantu bemerewe gusigara mu butaka bwa Vatikani mu gihe amatora ya Papa arimo kuba? harimo:
Ingabo zirinda Papa(Swiss Guards)
Abashinzwe umutekano n'abareberera abasivile
Abapadiri bo kumva Karidinale ari kuvuga ko Papa mushya yabonetse
Abaganga
Abashinzwe akazi ko mu rugo aho ngaho
Abo bose barahira indahiro yo kubika ibanga ndetse banarahira ko nta gikoresho gifata majwi cyangwa amashusho bazakoresha mu gihe cy'ayo matora.
Nyuma yo kurara kuri Santa Marta no kuhafatira ibya mugitondo, aba Karidinale bahurira muri shapele ya Sistine nanone ku nshuro ya kabiri ngo bakomeze amatora.
Nubwo imihango yabanje mbere y'uko amatora aba ejo isi yo hanze yayibonaga, ariko uyu munsi nta mu Karidinale n'umwe uri buboneshwe amaso n'Isi yo hanze, kuko barahishwe cyane, ikintu cyonyine kiri butange ikimenyetso ni imyotsi isohoka muri Shimune ya shapele Sistine.
Hashobora kuba amatora ane uyu munsi, abiri mu gitondo n'andi abiri nimugoroba (Ubwo ni igihe buri matora araba hatabonekamo Papa mushya).
Icyakora nta myotsi irenze ibiri igaragara uyu munsi, mu matora ya mbere haraboneka umwotsi w'umweru cyangwa se ntihagire uboneka, hanyuma mu matora ya kabiri haboneke umukara cyangwa umweru. Mu matora ya nyuma ya saa sita nabwo uko ni ko biri bugende.
Papa naboneka mu matora ya mbere y'iki gitondo, imyotsi y'umweru iragaragara muma saa ine n'igice za mugitondo. Nibigera nimugoroba ataraboneka, imyotsi iragaragara saa kumi n'imwe z'umugoroba cyangwa se saa moya.
Amatora ya ba Papa Benedict XVI na Francis yoroheje ibihe nk'uko andi matora yagiye agenda mu mateka. Aba bombi bagiye batorwa ku munsi wa kabiri w'amatora. Benedict yatowe hakozwe ibyiciro bine mu gihe Francis yatowe hakozwe ibyiciro bitanu.
Papa John Paul II Benedict yasimbuye, we yafashe igihe cyisumbuyeho ariko kitari kinini. Yatowe mu mwaka wa 1978, ku munsi wa gatatu w'amatora, atorwa hakozwe ibyiciro umunani.
Amatora y'aba Papa yabaye mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20 yo yagiye amara igihe kinini, kuko mu mwaka wa 1903, byafashe iminsi 10 gutora Papa Pius X ari nacyo gihe byasabye hatorwa Papa Pius XII mu 1939.
Uyu munsi icyiciro cya mbere cy'amatora cyafashe ubusa. Hategerejwe icyiciro gikurikira, aho Vatikani yatangaje ko amatora azajya aba mu byiciro bine ku munsi, bibiri mu gitondo na bibiri nimugoroba.
Imyotsi y'umukara igisohoka muri shimune 'Chimney' ya Shapeli Sistine, nk'ikimenyetso cy'uko aba Karidinale badashoboye gutora Papa ku munsi wa mbere wa 'Conclave, abari bitabiriye bahise basohoka byihuse cyane muri St Pierre Square aho bari bateraniye ari benshi.
Hashize ibinyajena byinshi Papa atowe mu cyiciro cya mbere cy'amatora, bityo imbaga nyamwinshi yari yitabiriye, bari bizeye ko wenda kuri ubu icyo bafata nk'igitangaza cyakongera kuba.
Bamwe mu baganiriye n'itangazamakuru bavuze ko ari ba mukerarugendo, bari bizeye neza ko ubutembere bwabo buri buze guhura n'itorwa rya Papa mushya.
Umwuka mu batuye hafi uratandukanye, bamwe bavuze ko bari baje bakiva mu kazi, ariko nta kabuza, n'ejo nabwo bazagaruka.
Ikinyabutabire cya potassiumperchlorate ( KClO₄), anthracene (C₁₄H₁₀) na sulphur (S),Nibyo bivangavangwa kugira ngo hakorwe imyotsi y'umukara inyuzwa muri shimune (Chimney) ya shapele Sistine, bagaragaza ko aba Karidinale badashoboye gutora Papa mu cyiciro cy'amatora barimo.
Naho ibinyabutabire potassiumchlorate (KClO₃), lactose (C₁₂H₂₂O₁₁), na amber conifer resin ni byo bikoreshwa mu gukora umwuka w'umweru.
Kuri ubu hari gusohoka imyotsi y'umukara muri shimune 'Chimney' ya Shapeli Sistine, nk'ikimenyetso cy'uko aba Karidinale badashoboye gutora Papa ku munsi wa mbere wa 'Conclave
Bagiye gusubira kuri Santa Marta aho bagomba gutaha kugera ku munsi wa kabiri w'amatora.
Hagiye gushira amasaha atatu imiryango ya Shapeli ifunze, nk'ikimenyetso cy'uko 'Conclave' iri gukorwa muri Sistine.
Icyiciro cya mbere cy'amatora ya Papa gikunda gutinda cyane, ari nacyo kirimo ubu nonaha, kuko aba Karidinale babanza gukora 'Meditation', yarangira aba Karidinale bagatora abantu 9 muri bo bakabaha inshingano zitandukanye mu matora.
'Scrutineers'bakurikirana amatora neza, bubahiriza amategeko y’Inama nkuru (Conclave), kandi birinde ko haba uburiganya. Muri make, ni nk’abagenzuzi b’amatora ya Papa, 'Infirmarii' bashinzwe kujyana amajwi y’abakaridinali batashoboye kwinjira mu cyumba cy’itora (Sistine Chapel) kubera uburwayi na 'Revisers' bashinzwe kureba ibisubizo by'amajwi no kubigenzura neza bareba ko ari byo.
Iyo habayemo ikinyuranyo hagati y'amajwi n'umubare w'aba Karidinale batoye, amatora atangira bushyashya.
Iyindi mpamvu ishobora kuba yatumye icyiciro cya mbere cy'amatora atinda, ni uko hatoye 133 bose bakaba ari benshi kurusha mu gihe cyashize.
Nyuma y'urupfu rwa Papa, umuntu uba usigaye ufite ububasha kurusha abandi ari camerlengo, ari na we utegura 'Conclave' amatora ya Papa ukurikiyeho? Ariko iyo amatora ageze we mu basohoka aba arimo kuko ntabwo yemerewe kuba ari muri Shapele Sistine Aba Karidinali barimo gutora.
Amatora ayoborwa na 'Doyen' wa kolegi y'abakaridinali, cyangwa se yaba adahari akayoborwa n'umukaridinali bishop mukuru ubarimo.
Kugeza n'ubu hatarabona umwotsi, abaje kumenya ibijya mbere mu matora baracyari kwiyongera, kuko mu minota 10 ishize gusa bari bavuye ku bihumbi 30 bagera ku bihumbi 45.
Uku gukoma amashyi kuri guterwa n'ibyishimo abategerereje hanze bafite aha ngaha muri Vatikani.
Abantu imbaga nyamwinshi bari mu mbago za St Pierre, bategereje ko hari imyotsi babona nk'ikimenyetso kigaragaza ibiri kubera muri shapele ya Sistine, aho aba Karidinali barimo kwitoramo Papa ukurikiyeho.
Abantu ibihumbi 30 nibo bari aho ngaho bategereje nk'uko Polisi yabitangaje. Umukara uraba uvuga ko Papa atabonetse mu matora yabanje, umweru ube uvuga ko Papa mushya yabonetse.
Abantu ni ko bari gukomeza kwiyongera cyane uko amasaha ari kwicuma baza kurebe ku gasongero ka shimune (Chimney) ya shapeli ya Sistine.
Ubu ubwo shapeli ifunzwe, amaso yose ahanze kuri 'Chimney' aho imyotsi ya shapele isohokera. Ubu nibwo buryo bwonyine buba busigaye bwa Vatikani ngo imenyeshe Isi iri hanze uko amatora ari kugenda. Buri uko icyiciro cy'amatora kirangiye, aba Karidinale batwika impapuro z'amatora batoreyeho 'Barrot'.
DORE UKO IBIMENYETSO BY'IMYOTSI BIGARAGAZA NIBA PAPA YABONETSE CYANGWA SE ATARABONEKA:
Kubera ko kugira ngo umuntu abe Papa mushya, agomba kuba yabonye amanota angana na Bibiri bya gatatu by'aba Karidinale bari muri Shapele. Iyo imyotsi isohotse ari umukara, biba bisobanuye ko batarabona Papa mushya, naho imyotsi iyo isohotse ari umweru, Papa mushya aba yagaragaye.
Ubu buryo bwo gukoresha imyotsi mu matora ya Papa bwavumbuwe mu myaka ya 1800, icyakora, ikoreshwa rya mbere ry'imyotsi y'umukara cyangwa se umweru ryabaye bwa mbere mu 1903.
Reka tuze tubabwire ibikiresho by'ubutabire bikoreshwa mu kuvangavanga muri buri bwoko bw'imyotsi ikoreshwa mu matora ya Papa.
Aba Karidinale 133 bemerewe gutora Papa mushya, ubu bari muri shapele ya Sistine. Nta telefone yemerewe kwinjiramo cyangwa se ikindi gikoresho cy'ikoranabuhanga. Ariko mbere y'uko binjira muri 'GUMA muri Shapele 'LOCKDOWN', bagaragaye barahira indahiro z'ibanga zabo.
Aba Karidinale bagaragaye bambaye imyitero y'umutuku ndetse n'impeta za Zahabu ubwo barahiraga. Ibi byombi bifite igisobanuro gikomeye cyane kuri bo.
'Impeta za zahabu ni impeta bahabwa iyo babaye aba Kardinale, ndetse iyi mpeta akaba ari iy'igiciro cyane kuri Karidinale kubera ko iba ifitanye isano n'ibyanditswe cyangwa se ivanjili.'
Impeta aba Karidinale bambaye, zisobanuye kandi ikimenyetso cy'umuhate no kwiyegurira inshingano ze nk'umu karidinale.
Imyitero y'umutuku bambaye isobanura ikimenyetso cy'imyizerere yabo. "Iyi myenda isobanuye ko umu karidinale ashobora no kumena amaraso agiriye imyizerere ye, bityo byose bifite igisobanuro''- Umunyamakuru wa CCN uri i Vatikani.
Nk'uko tubikesha CNN iri i Vatikani, kugira ngo umutekano wa shapele amatora ari kuberamo, Sistine yashyizwe muri 'LOCKDOWN' Abanyarwanda bazi nka Guma mu rugo.
Nubwo turi muri iki gihe, ariko uko byakorwaga mu bihe byatambutse na nubu biracyakorwa. shapele ya Sistine yashyizweho 'Signal jammers' mu rwego rwo kurinda ko hari ikoranabuhanga ryose rishobora gukoreshwa rigatuma amajwi n'amashusho y'ibiri kuberamo imbere bimenyekana.
Aba Karidinale nabo batanze ama telefone ya bo ndetse n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga basanzwe batunze, ndetse bazabisubizwa 'Conclave' amatora arangiye Papa mushya yamaze kumenyekana nk'uko umuvugizi wa Vatikani yabitangaje.
Aka kanya aba Karidinale bose uko ari 133 bafungiranye muri shapele Sistine, aho batangiye umuhango wo gutora Papa uzasimbura Papa Francis. (Turaza kubagezaho uko umuhango ugenda kuva utangiye kugera urangiye, buri kantu kose kabera muri shapele)
Imiryango ya Sistine Shapele yafunze kuburyo nta muntu ushobora guturuka hanze winjiramo, aho igikorwa cy'ibanga cyo kugaragaza Papa ukurikiyeho kirimo kuba.
Aba Karidinale 133 bose bagiye gutora kandi bose baba bafite amahirwe angana yo kuvamo ushobora kuba Papa. Reka tukwibutse ko aba Karidinale 135 ari bo bari bubuje ibisabwa ngo baze muri aya matora, ariko babiri muri bo ntabwo babashije kugera i Vatikani kubera uburwayi.
Nyuma y'umuhango wo kurahira kw'Aba Karidinale, Archbishop Diego Giovanni Ravelli unashinzwe imihango ya Liturijiya yo kwizihiza Papa, yatanze itegeko rya 'Extra omnes' rivuga ngo 'Abantu bose basohoke' bave muri Sistine.
Bivuze ko abandi bose basohotse muri Shapele hagasigaramo aba Karidinale 133 bagiye gutora Papa usimbura Papa Francis. 'Conclave' ihita itangira iyo imiryango ya Shapele ya Sistine imaze gufunga imiryango.
Mu muhango wo kurahira kw'Aba Karidinale, hari ababa bazwi cyane kuburyo baba bahabwa amahirwe menshi yo kuba umusimbura wa Papa. Aba baba bazwi ku izina rya 'Papabile'
Uwa mbere muri bo warahiye ni Cardinal Pietro Parolin wo mu Butaliyani. Ni na we wari ushinzwe imihango yose yo gukurikizwa muri shapeli ya Sistine. Undi muri Karidinale ni Cardinal Luis Antonio Tagle wo muri Filipine, Cardinal Gérald Lacroix wo muri Quebec na Cardinal Joseph Tobin wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika
Aba karidinale bose baratora Papa ukurikira, barahiye indahiro y'uko buri kintu cyose kibera muri Shapele ya Sistine, ubwo haraba haba amatora, kizaba ibanga rikomeye cyane kuri bo."
Indahiro y'ibanga ni kimwe mu bikorwa bya nyuma bibonwa n'isi yo hanze, mbere y'uko shapele ya Sistine yinjira mu cyitwa “extra omnes” bisobanura "Buri wese hanze'' mbese hagasigaramo aba Karidinale bemerewe gusa.
Umwe kuri umwe agenda arahira indahiro ye ariko hakurikijwe urwego rw'uburyo bagenda basumbana. DORE INDAHIRO UKO IBA IMEZE:
Njyewe ... Nsezeranye, nemeye kandi narahiye, Bityo Mana mfasha ndetse nawe Vanjili mfatishije ibiganza byanjye" Buri wese akagenda abivuga.
Bakimara kwinjira muri Shapeli, baririmbye "Litany of the Saints" Ubwo bari bicaye. Bakurikijeho “Veni, creator Spiritus,” basaba Roho Mutagatifu kwinjira muri bo ndetse no muri Shapele maze aturishe imitima yabo n'ubwonko bwa bo. Iyi ndirimbo baririmbye imaze imyaka irenga 1000 ndetse iri mu mutima wa Kiliziya Gatorika.
Turi gukurikirana umuhango wo gutora Papa mushya i Vatikani