banner

Umuhanuzi wavuze ko Prince kid azarongora ariko Atari umu miss bazabana ari guta ikuzo n’icyubahiro mu Rwanda

Tariki 7 Ukuboza 2022 nibwo umugabo yikoze akora ikiganiro kuri shene ya YouTube ikunda gukora ibiganiro by’iyobokamana ndetse bikanahuriraho abavuga ko ari abapasiter n’abahanura ibintu bikaba, avuga ko Ishimwe Dieudonne Kagame wamenyekanye nka Prince Kid azashaka umugore (kurongora) ariko atazigera ashakana n’umukobwa wigeze kuba miss.

Iki gihe, Ishimwe Dieudonne aka Prince Kid yari akiri mu manza ndetse ari mu igororero rya Mageragere, hashize igihe kitari kirekire cyane na Miss Iradukunda Elsa afunguwe urubanza rwe rukimurirwa muri 2025, aho akurikiranwe ari hanze. Uwo mugabo uvuga ko ari umuhanuzi yagize ati “Prince Kid gushaka azashaka ariko nanashaka ntazashaka miss. Ndavuze nti Prince kid azarongora, nyine azashaka, azakora ubukwe nyine, ariko nanashaka ntabwo azashaka umu miss.”

Uyu mugabo witwa Justin, uvuga ko ari umuhanuzi akaba akunda no kugaragara kenshi ari kumwe n’undi mugabo wigeze gukora icyo yise ubuhanuzi ariko bugapfuba wiyita pasiteri Claude, wigeze guhanura ko Bamporiki Edouard araba umwere imbere y’urukiko ariko bikarangira Bamporiki akatiwe igihano cy’igifungo, yemeje ko ibyo avuze kuri Prince Kid ari ubuhanuzi.

Kuwa 1 Nzeri 2023 nibwo Ishimwe Dieudonne na Miss Iradukunda Elsa basezeranye imbere y’Imana n’abantu bahamya kubana akaramata, nyuma y’amezi 5 basezeranye nk’umugore n’umugabo mu mategeko mu murenge wa Rusororo. Inyuma y’ibi byabaye rero ndetse n’aya magambo y’uwiyise umuhanuzi abantu cyane cyane abakurikira iyobokamana n’imyidagaduro batangiye kwibaza.

Inkuru Wasoma:  Impamvu nyamukuru itumye isomwa ry'urubanza rwa Bamporiki risubikwa bitunguranye.

Umwe yatanze igitekerezo kuri ayo mashusho y’uwo mugabo agira ati “Nonese ko Elsa yarongowe na Kid uyu muntu kweli yari yahanuye ibiki koko?” undi yabanje utumenyetso turi guseka maze aravuga ati “ngo prince Kid ntazarongora Elsa.”

Undi yagize ati “Imana irihangana pe! Inzara igiye kwica abagabo kuri iyi mihanda none reba ukuntu basigaye babeshya ngo Imana yavuze kandi itavuze.” Undi yagize ati “Nciye urubanza uyu si umuhanuzi.” Abantu benshi bahererekanije amashusho mato y’uyu mugabo uvuga ko ari umuhanuzi ikintu bagarutseho cyane, ni ukwibaza niba abantu bagakwiye kwizera byose abantu bagaragara nk’aho bari imbere mu itorero n’iyobokamana bavuga, cyangwa se kuri ubu umuntu akareka gukurikira agakoresha umutimanama we.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved