Umuhanzi nyarwanda Afrique yatangiye urugendo rushya mu muziki nyuma y’umwaka wose adashyira hanze indirimbo nshya, ahanini bitewe n’ikibazo cy’uburenganzira kuri shene ya YouTube yakwiragizagaho ibihangano bye.
Uyu muhanzi wari umaze igihe arwana no kugaruza shene ya YouTube yari yarahawe na Real Pac — wamufashaga mu bijyanye no gukwirakwiza ibihangano — yaje gufata icyemezo cyo kurekera aho ayo makimbirane no gutangiza shene nshya. Iyo niyo azashyiraho album ye nshya yise “In2stay“, akaba anasaba abakunzi be gukurikira iyo shene kugira ngo babashe gukomeza kumva ibihangano bye.
Indirimbo ya nyuma Afrique yashyize hanze ni “Shadia”, yasohotse mu Ugushyingo 2023. Kuva ubwo, abakunzi b’umuziki be bagaragaje ko banyotewe n’ibihangano bye, bamwe bakamushinja ubunebwe bitewe no kudasohora izindi ndirimbo.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko nyuma yo gusohora iyo ndirimbo, umubano hagati ya Afrique na Real Pac — wari waramuhaye shene ya YouTube — watangiye kuzamo agatotsi. Ibyo byatumye Afrique afata icyemezo cyo kudashyira ibihangano bye kuri iyo shene, ahitamo gutangira ibiganiro byo kuyegukana burundu, ariko bikarangira nta musaruro bitanze.
Nyuma y’umwaka bashaka umuti w’icyo kibazo, amakuru ahari ni uko Afrique ari we wari warafunguye iyo shene mbere, ariko bikaza kumugora kuyisubirana bitewe n’uko yaje gufatwa n’inzego z’umutekano ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge. Ibyo byatumye ajyanwa mu kigo ngororamuco, aho ari naho aherutse kuva, ubu akaba ari kwisuganya ngo asubukure umuziki we.
Uyu muhanzi arizeza abakunzi be ko agarukanye imbaraga nshya n’ibihangano bishya bizashyirwa kuri shene nshya ya YouTube yatangije. Abakurikira umuziki nyarwanda barasabwa gukomeza kumuba hafi muri uru rugendo rushya.