Umuhanzi Blaisebanks uri I Dubai yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Confirm’ ivuga ku magambo y’urukundo

Umuhanzi BlaiseBanks uri gukorera umuziki we I Dubai yashyize hanze indirimbo y’urukundo yise ‘Confirm’ igaruka ku magambo y’urukundo wabwira umukunzi wawe mu gihe urukundo rwanyu ruryoshye ndetse mugakomeza kuryoherwa na rwo. Iyi ni indirimbo n’ubundi yakoreye I Dubai, aho amashusho yakozwe na Bizzempire, mu gihe amajwi yakozwe n’umu producer w’umunyarwanda witwa Mazz beat.

Avuga ku nzira ye y’umuziki, BlaiseBanks yabwiye IMIRASIRE TV ko yakoze indirimbo nyinshi ariko ntizajya hanze, aho yatangiye kujya muri studio mu mwaka wa 2011 ubwo yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Yagize ati “icyo gihe indirimbo ntago yasohotse, narayiyumviraga gusa nibuka uko yitwaga.”

Yakomeje avuga ko yakoze indi ndirimbo muri 2015 nabwo biba gutyo, ariko muri 2016 we n’abana biganaga basoje amashuri yisumbuye bikojeje muri studio yitwaga CB Record I Nyamirambo bakora indirimbo, nayo batigeze bashyira hanze. Yakomeje gukora umuziki aho no muri 2020 yagiye muri studio, yagize ati “2022 nikojeje muri studio nkorana n’uwaitwa young Kevin na Peace Key indirimbo yitwa ‘umwe gusa’.

Inkuru Wasoma:  Eric semuhungu yibasiye Ddumba bituma bamena amabanga yabo yose

BlaiseBanks yakomeje abwira IMIRASIRE TV ko yakoranye indi ndirimbo na Young Kevin yitwa ‘Wowe’ mu njyana ya Hiphop ariko y’urukundo iri no kuri YouTube ya Young Kevin,ariko kuri ubu akaba afite indirimbo ze ari wenyine ebyiri, aho iyi nshya ‘Confirm’ yabanjirijwe na ‘Blocka’ yakunzwe n’abatari bake, iri ku muyoboro we wa Youtube.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo nshya afite izindi ndirimbo nyinshi azagenda ashyira hanze imwe ku yindi. Yakomeje avuga intego afite mu muziki we, ati “intego yanjye ni iyo gukora imiziki myiza, ariko Atari iy’abanyarwanda gusa ahubwo ku bakunzi b’umuziki muri rusange, dore ko indirimbo Atari iz’abanyarwanda gusa.”

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YE NSHYA ‘CONFIRM’

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved