Umuhanzi Chriss Eazy n’ubwo atashatse kubigaragaza hasakaye ifoto igaragaza umukobwa bivugwa ko yamutwaye umutima

Umukobwa witwa Umuhoza Pascaline akaba ari umwe mu nkumi zahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2022, hatangiye kuvugwa amakuru ko yaba yaratwaye umutima w’uyu muhanzi Chriss Eazy n’ubwo bagerageje kubigira ibanga.

 

Inkuru yabaye kimomo ubwo uyu muhanzi yafataga ifoto ye ari kumwe n’uyu mukobwa, ayishyira ku rubuga rwe rwa Snapchat yibeshye kuko yashakaga kuyimwoherereza.ifoto itangira gusakara ahantu hose.ibi kandi byemejwe ubwo inshuti ya Chriss Eazy yavugaga ko iyi foto bayifashe kera ariko ubu ikaba yongeye kwamamara.

 

Ati “ iyi foto imaze iminsi kuko hashize igihe bayifotoye,none yongeye kwamamara ubwo Chriss Eazy yayishyiraga kuri snapchat atabishaka ashiduka yageze hanze”. Yavuze ko kandi Chriss Eazy yayikoze ubundi akandikaho amagambo yo mu ndirimbo ya The Ben yari amaze iminsi ari kuvugwa cyane.

 

Ubu uyu Pascaline akaba aba muri Pologne aho yagiye gukomeza amasomo ndetse akaba ari mu rukundo rw’ibanga na Chriss Eazy.

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.