Umuhanzi Danny Nanone yakomeje ku makimbiranye amazemo iminsi n’umugore babyaranye mu ndirimbo nshya yasohoye.

Danny Nanone yasohoye indirimbo ye ya mbere kuva yarangiza amasomo mu ishuri rya muzika rya Nyundo, aho akomoza ku nkuru z’umwiryane zimaze iminsi zivugwa hagati ye n’umugore babyaranye, unamutwitiye undi mwana. Muri iyi ndirimbo Danny Nanone agaruka ku rugendo rw’ukuntu yamenyanye n’uyu mukobwa ndetse n’uko kuri ubu nta cyiza amwifuriza.

Danny Nanone agaruka ku ifungwa rye rya hato na hato aho akunze gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibibazo akunze kugirana n’umugore we. Ati “Bitangira yari umuhisi ndi umugenzi, bimwe bisanzwe cyane by’abafana n’abahanzi […] kuva uwo munsi kugeza ubu mbayeho nk’impunzi! Ashaka mpfukame abe mesiya, ampe penetensiya. Ashaka ko abafana ba Danny Nane banzira, ngo yanatanga byose ‘best rapper’ nkava mu nzira.”

Ni indirimbo isohotse mu gihe uyu mugore wabyaranye na Danny Nanone amaze igihe arikoroza mu itangazamakuru nyuma y’uko atanze ikirego asaba ko uyu muhanzi yategekwa n’urukiko kujya yubahiriza inshingano nk’umubyeyi. Ni urubanza rwatangiye nyuma y’uko uyu muhanzi yari aherutse kuregwa n’uyu mugore icyaha cyo kumukubita no kumukomeretsa cyatumye Danny Nanone afungwaho, gusa aza kurekurwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Mu 2016 nabwo uyu mugore yareze Danny Nanone atabwa muri yombi icyakora aza kurekurwa. source: IGIHE

Umugore wa Danny Nanone agaragaje impamvu nyamukuru Danny Nanone asubijwe mu rukiko nyuma yo kugirwa umwere.

Inkuru Wasoma:  Bahavu Jeannete yavuze intandaro yo kuvugwaho kuba akubita umugabo we Fleury

Inkuru Wasoma:  Umurambo w'umuntu utaramenyekana wasanzwe mu mufuka.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved