Umuhanzi Rajab Abdul Kahali wamenyekanye nka Harmonize, arateganya kurega uwahoze ari umuyobozi we Diamond Platnumz kubera amafaranga yinjizwa n’ibihangano bye yakoze akiri muri WCB (Wasafi Classic Baby) yamurebereraga inyungu. Harmonize, uherutse kugaragara kuri muzingo w’umuhanzi Khaligraph Jones, ari gukusanya itsinda ry’abavoka kugira ngo bamufashe kugaba igitero ku nzu itunganya umuziki ya WCB yashinzwe na Diamond.
Kuva yava mu maboko ya Diamond, Harmonize avuga ko adahabwa amafaranga ava mu bihangano bye bikinjiriza WCB kandi we ntacyo afataho. Nk’uko Nairobi News ibitangaza, uyu musore ukunze kwiyita Konde Boy avuga ko Wasafi yafatanyije n’ikigo gishinzwe kumenyekanisha umuziki cya Mziiki kurya amafaranga ava mu bihangano bye.
Ati: “Wasafi na Mziiki bafatanije kuntesha umutwe nyamara nta kibi nabakoreye. Byabaye akajagari kugira ngo mbone ibyanjye bikwiye kugira ngo nshobore kugaburira umuryango wanjye nk’uko babikora n’imiryango yabo. Ni ukubera iki bambuza kubona uburenganzira ku mutungo yanjye bwite mu by’ubwenge (IP) kandi mu gihe bakomeje gukusanya amafaranga muri iyo mitungo yanjye kandi mu izina ryanjye?”
Harmonize ubu arashaka ko Minisitiri mushya wungirije ushinzwe umuco n’ubuhanzi, umuraperi Mwana FA, amufasha gukemura iki kibazo. Bombi banafitanye umubano mwiza. Ati: “Nizeye ko azamfasha kuko maze imyaka itatu ntabasha gukusanya amafaranga yanjye natanze y’ubwishyi.” Harmonize avuga ko amafaranga yinjizwa n’ibihangano bye abarirwa miliyoni nyinshi z’amashilingi, agaragaza kandi ko yari amaze guhamagarwa na Ziiki Media, ikindi kigo gishinzwe kumenyenisha umuziki, kivuga ko hamaze gukusanywa amadorari 25,000 y’Amerika ava mu bihangano bye.
Igihe Harmonize yasezeraga muri Wasafi hari muri 2019, asesa amasezerano y’imyaka 10 imburagihe mu gihe yari atangiye umwaka wa kane, yasabwe kwishyura miliyoni 25 z’amashiringi nk’ikiguzi cy’igihe amasezerano yari asigaje. Harmonize, yatangiye gufashwa muri 2016, ahinduka inyenyeri ya Diamond Platnumz, nyuma yo kuva mu maboko y’iyi nzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z’amahanzi, akomeza kuvuga ko yamuririyeho. Src: Bwiza