Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyicyambu wamamaye nka Israel Mbonyi, yamaze gushyira umukono ku masezerano yagiranye n’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd ku bijyanye no kwamamaza ikinyobwa gishya cya ‘Maltona’ kidasembuye, giherutse gushyira ku isoko.

 

Amakuru ahari aravuga ko uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, rwamaze kumvikana n’uyu muhanzi ufite abakunzi benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho ngo igisigaye ari ugusohora amafoto yafashwe ubwo yasinyaga amasezerano, hanyuma bakamutangaza nka ‘Brand Ambassador’ mushya w’iki kinyobwa.

 

Umukozi ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL Brewery Ltd, Tuyishime Karimu, yahamije iby’aya makuru, icyakora avuga ko nta byinshi yayatangazaho kuko mu minsi ya vuba bari bushyire hanze byinshi ku byo bumvikanye. Ku rundi ruhande, aya masezerano abaye aya kabiri nyuma y’ayo Israel Mbonyi aherutse gusinyana na Infinix Rwanda aho aherutse guhabwa inshingano zo kwamamaza telefone zabo nshya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.