banner

Umuhanzi Iyanya waririmbanye na Urban boyz yavuze uruvagusenya yahuye narwo ubwo yajyaga gushaka Nick Minaj ngo bakorane indirimbo

Umuhanzi Iyanya yasangije isi akaga yahuye na ko, ubwo yajyaga gushaka Nicki Minaj ngo bakorane indirimbo. Iyanya, umuririmbyi wo muri Nijeriya, aherutse kwerekeza kuri Twitter kugira ngo asangize abakunzi be agahomamunwa yahuye na ko, ubwo ubwo yageragezaga kwegera Nicki Minaj kugira ngo basubiremo indirimbo ye yise “Ur Waist”.

Mu rukurikirane rwa tweet yasohoye ku munsi w’ejo ku wa Kane, yasobanuye inkuru yose, uhereye ku gitutu cyo gukomeza kugendera mu ntsinzi y’indirimbo ye “Kukere” kugeza ku kugerageza no kunanirwa gukorana na Nicki Minaj. Ku bwa Iyanya, nyuma yo gukora “Kukere” igakundwa, we n’itsinda rye bahisemo gukurikizaho indirimbo “Ur Waist”.

Iyi ndirimbo nayo yakunzwe cyane, bahisemo kuyijyana ku rwego mpuzamahanga bafatanya na Nicki Minaj. Berekeje Atlanta muri Amerika, guhura n’umuntu wari ufite aho ahurira na Nicki Minaj. Uyu muntu yabajyanye guhura n’abandi bantu b’ibyamamare benshi, barimo R. Kelly na 2chains, mbere yuko bategura umuhuro na Nicki Minaj.

Inkuru Wasoma:  “Icyemezo kiruta ibindi nafashe mu buzima ni ukugukunda”-Uwahoze ari umugore wa Safi Madiba yatakagije umugabo bashakanye

Icyakora, ngo nyuma na nyuma baje guhura na Nicki Minaj, bamenyeshwa ko bakeneye amadorari 200,000 kugira ngo uyu muhanzikazi agire icyo avuga mu ndirimbo yabo. Bakimara guhabwa ayo mabwiriza, bakubise inzu ibipfumsi ngo barebe ko bakusanya ako kayabo, ku bw’amahirwe make babasha kubona asaga 70,000. Ariko aya yari akimeze nk’agatonyanga mu nyanja.

Uretse kandi kuba aya mafaranga yari akiri urusenda ugererenyije n’ayo basabwaga, na yo ubwayo bari bayagerereye, kuko ariyo bishyuyeho indege, hoteri, n’ibindi bari bakeneye. Amaherezo, ntibashoboye kubona icyabajyanye, basubira muri Nigeria amara masa, uretse no gukora indirimbo, nta n’ifoto bacyuye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved