Umuhanzi Jose Chameleon yatangaje ko yababajwe cyane n’ibyo Bobi Wine yamukoreye

Jose Chameleone yatangaje ko yababajwe na Bobi Wine wanze kwitabira igitaramo ‘Gwanga Mujje’ aherutse gukora, mu gihe yari akeneye ko amutera inkunga ndetse akanamugaragariza urukundo nyuma y’ibibazo yahuye na byo.

Uyu muhanzi yavuze ko n’ubwo atigeze abana neza na Bobi Wine kubera ibibazo bya politiki, yamusuye mu bitaro bya Nsambya ubwo yari yarakubitiwe n’abakomando ba SFC muri Gulu. Chameleone avuga ko yasuye Bobi nk’umuvandimwe ndetse no kugira ngo bubake ubushuti bw’igihe kirekire dore ko bamaze imyaka myinshi bahurira mu ruganda rwa muzika.

Inkuru Wasoma:  Munyakazi Sadate yikomwe na benshi nyuma yo kuvuga ko M23 ari amaboko mazima|

Nk’uko ikinyamakuru Mbu kibitangaza, Chameleone yabajije Bobi Wine uko yakwiyumva aramutse yisanze mu bihe nk’ibyo ndetse n’inshuti ze na zo ntizibashe kumuba hafi. Kuri icyo kibazo, avuga ko Bobi Wine atagaragaje umutima wa kimuntu nk’uko ahora avuga ko arwanira inyungu za rubanda nyamwinshi. Chameleone ubu arasaba Bobi Wine ko ubutaha yazikosora, kugira ngo ntazongere gukora amakosa nk’iri. src: Bwiza

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved