banner

Umuhanzi Juno Kizigenza yahishuye ko indirimbo yakoranye na Knowless yarinze irangira batarahura

Juno Kizigenza umwe mu bahanze bagezweho muri iyi minsi yavuze ko imwe mu ndirimbo zigize Album ye nshya yakoranye n’umuhanzikazi Butera Knowles bayikoze ikarinda irangira batarahura.

Guhera kuri uyu wa kane tariki 15 kamena 2023, umuhanzi Juno Kizigenza yatangiye gushyira hanze indirimbo zigize Album ye yise yaraje ‘Yaraje’, akaba ari album igizwe n’indirimbo cumin a zirindwi (17).

Imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album ni iyitwa ‘Umugisha’ akaba ari indirimbo yakoranye n’umuhanzikazi Butera Knowless umwe mu bagize inzu ifasha abahanzi ya Kina Music, mu ikorwa ry’iyi ndirimbo umuhanzi Juno yavuze ko ubwo yagiraga igitekerezo cyo gukorana na Butera Knowless yamwandikiye ubutumwa bugufi we na Producer Clement uyobora Kina Music bakaza kumwemerera ariko indirimbo ikarinda irangira ataruhura n’umuhanzikazi Knowless.

Inkuru Wasoma:  Bahise batangira kumukeka! Ariel Wayz yatangaje ko agiye gusohora indirimbo acyurira umusore bakundanaga akamuhemukira

“Ubundi indirimbo yitwa Umugisha nagiye muri Studio njye na Clement tuyikoraho Knowless adahari, nyuma Kkowless nawe yaje kuboneka ashyiramo igitero cye nanjye ntahari. Nukuva ko iriya ndirimbo yarangiye nari nabonana na Knowless kandi no mubuzima busanzwe nari ntarahura nawe na rimwe”

Muri iki kiganiro yagiranye na Shene ya Youtube Igihe Kulture, yavuze nyuma yuko indirimbo irangiye aribwo yaje gusubirayo bagahura, ibintu byamushimishije cyane kuko Knowles yari umwe mu bahanzi yakuze akunda ibihangano bye cyane.

Umusore yakoranye na Ally Soudy, You yakoranye na King James Overdose yakoranye na Bull Dogg, My Wife yakoranye na Riderman ndetse niyitwa Igitangaza yakoranye n’abahanzi babiri Kenny Sol na Bruce Melodie.

Album “YARAJE” igizwe n’indirimbo 17

UMVA HANO INDIRIMBO “UMUGISHA” YAKORANYE NA BUTERA KNOWLESS

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved