Umuhanzi Major Savio-Orchestre Amani akomeje kwishimirwa n’abanyamahanga mu gihe mu Rwanda atazwi na benshi

Iraguha Savio ariko ukora umuziki nka Savio Major, ni umuhanzi uririmba akanandika indirimbo mu buryo bwa live aho umuziki we ukomeje gukundwa mu mahanga cyane cyane mu Burayi no muri Amerika kubera uburyo aririmba mu njyana inogeye amatwi.  Umuhanzikazi w’umunyarwanda yasohoye indirimbo asaba umusore ‘kwimara ipfa’ yateje urunturuntu

Uyu muhanzi yatangiye umuziki we mu mwaka wa 2012 I Nyagatare, ubwo yakoraga indirimbo Agahinda, amaze kubona abantu bayikunze afatiraho akora n’izindi nyinshi zirimo Yaransekeraga, Impore Rwanda, Ubuzima n’izindi.

Savio yabwiye IMIRASIRE TV ko mu mwaka wa 2017 aribwo yafashe umwanzuro wo kuva mu muziki wa playbak ahubwo atangira kuririmba live, aho yanashinze orchestre yitwa Amani, aho bahise bashyira indirimbo yabo ya mbere hanze bise ‘Ukutamenya’ nyuma y’aho yahise ashyira hanze izindi ndirimbo zaryoheye abamuteze amatwi nka ‘Ibuye ry’agaciro’ ‘Generation WhatsApp’ ‘Umugisha’ n’izindi.

Nyuma yo gukora izi ndirimbo zagiye zikundwa cyane cyane ku ma radio yo hanze, kuko zikunzwe gukinwa kuri radio yo mu gihugu cy’ubwongereza yitwa Walsall radio uk mu kiganiro ikunda gukora kivuga ku njyana ya Raggae, radio ya 02 radio yo mu Bufaransa ndetse na radio yo muri Canada.

Savio yabwiye IMIRASIRE TV ko yifuza kumenyekanisha umuziki we mu Rwanda abinyujije mu kwegera itangazamakuru ndetse no kugerageza gutegura ibitaramo ndetse yewe akaba ateganya no gutangira kwitabira ibitaramo bitegurwa n’abandi. Savio yavukiye mu karere ka Musanze ariko kuri ubu akaba abarizwa mu karere ka Rubavu.    Umva indirimbo nziza cyane yise ‘MBENITONZE’

Inkuru Wasoma:  Bad Rama wari uziko umuvandimwe we yapfuye nyuma y’imyaka 30 habaye igisa n’igitangaza

Inkuru Wasoma:  Mu marira menshi, ASSIA Mutoni avuze ibintu bimubabaje nyuma y’uko agiye gukorera ubukwe muri Amerika

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved