banner

Umuhanzi Man Martin yahaye igisubizo cyaburiwe ubusobanuro uwamwise umutinganyi kubw’amagambo yakoresheje.

Umuhanzi Man Martin wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ariko akazivanga no kuririmba izisanzwe, yahaye igisubizo umusore wamwise umutinganyi abinyujije mu mvugo basigaye bakoresha muri iyi minsi, gusa abumvise icyo gisubizo Babura ubusobanuro kubera amagambo yabivuzemo. Nsengimana Claudette ukora inama y’umunsi yanenze abasore bifuza guhora bakora imibonano mpuzabitsina n’abakobwa bakundana anabagira inama iruta izindi.

Umusore usanzwe akoresha twitter ku izina rya Urinde wiyemera (Kemnique) yapostinze ifoto y’uyu muhanzi Man martin arenzaho amagambo agira ati “ Ese Muzi amakuru y’umusangirangendo wacu? Cyangwa muba muraho mwasamye?” iyi mvugo abasangirangendo iri gukoreshwa cyane muri iyi minsi n’abantu bashyigikiye kuryamana bahuje ibitsina, bavuga ko aho kubita abatinganyi ahubwo bagomba kwitwa abasangirangendo.

Ubwo Man Martin yasubizaga uyu musore yamubwiye mu magambo yo kuzimiza, kuburyo utamenya niba yamugiraga inama cyangwa se yamwemereraga ibyo avuga, cyangwa nanone akaba ahakana ibyo yamuvuzeho, Man Martin yagize ati “Burya isi n’abantu ubibona uko uri, ibyo uvuga cyangwa utekereza ku bandi ni ishusho yawe ikugarukira,ntacyo bipfana n’undi utari wowe kuko ibibera mu ntekerezo zawe byose n’iyo wabyerekeza ku wundi biguma ari ibyawe. ayo ni amakuru yawe wowe uyafite muri wowe.”

Uwitwa Noel Nsengimana yahise asubiza man Martin ati “ Ariko bwana Martin ntuhakanye, ntiwemeye ko uri umusangirangendo uraho gusa urashaka gukwepakwepa nyamara kandi biravugwa ko nawe waba waramaze ku joining.” Man Martin yahise amusubiza ati “ Ahantu hitwa mu bivugwa siho mbarizwa pe!wakwegera nyir’ijwi ribivuga niwe ukeneyeho kwemererwa/guhakanirwa.burya n’ibihembo/ibihano bishingiye ku bitekerezo cyangwa imvugo uzarebe neza bihabwa nyir’ugutekereza cyangwa kuvuga ntibihabwa uwatekerejweho cyangwa uwavuzweho.”

Inkuru Wasoma:  Mama Sava yatangaje ikintu kizatuma adasubira mu rusengero uretse kuba yabeshywa na Pasiteri ko azaba umugore wa Papa Sava

Hari ababonye ibyo Man Martin yanditse bamubwira ko ashaka guca ku ruhande, banamwibutsa indirimbo yigeze gukora yitwa “agapfa kaburiwe ni impongo” bavuga ko bury anta nduru ivugira ubusa, byanga byakunda ko hashobora kuba hari impamvu abivugwaho. Abakoresha imbuga nkoranyambaga kenshi, hakunze kugaragara ibivugwa ko Man Martin ashobora kuba akundana n’abo bahuje ibitsina, ariko mu magambo ye nyirizina ntaho abyemera cyangwa ngo abihakane.

Ubutinganyi ni ikintu kitavuzweho rumwe muri iki gihe ndetse kikanateza impaka ndende, aho n’itorero ry’abangirikana mu bwongereza ryashyigikiye ko abantu bahuje ibitsina bagomba gushyingirana, bigatuma abari muri iryo torero ku yindi migabane harimo na afurika bitandukanya naryo, uretse n’aho ngaho, mu Rwanda ubutinganyi bwateje impaka ndende aho hari n’abari kurwana intambara ku mbuga nkoranyambaga ngo bicike mu Rwanda. Abageni bari bafite ubukwe batawe muri yombi bakekwaho ubujura.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved