Umuhanzi Natty Dread yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 13 Kamena 2025 nkuko nyemejwe n’umwe mu bana yafashaga banabanaga i Kigali nubwo na we avuga ko adafite amakuru menshi ku rupfu rwe.
Uyu twaganiriye wumva afite agahinda kenshi ndetse atiteguye no kuvuga byinshi, yaduhamirije ko uyu muhanzi yitabye Imana aguye mu gihugu cy’u Budage aho yari amaze igihe yivuriza.
Natty Dread witabye Imana azize uburwayi, yari amaze igihe arwariye mu Budage nubwo mu minsi yashize yari yorohewe agasimbukira mu Rwanda.
Kuva muri Nzeri 2022 Natty Dread yatangiye kwivuriza mu bitaro byitwa ‘University Medical Center Hamburg-Eppendorf (UKE)’ indwara ya kanseri.
Nyuma y’amezi arenga atandatu, Natty Dread gutora agatege, muri Gashyantare 2024, yageze i Kigali ndetse yitabira umuhango wo kumurika filime igaruka ku buzima bwa Bob Marley yerekaniwe kuri Canal Olympia.
Icyo gihe Natty Dread yari yabwiye IGIHE ko yorohewe ndetse ku bwe yumva ameze neza. Icyakora amakuru ahari ni uko mu mezi ashize yaje gusubira mu Budage na bwo kwivuza ari na ho yitabiye Imana.
Natty Dread (Mitali Raphael) yavutse mu 1969 ariko mu byangombwa bye handitsemo mu 1964. Avuga ko yahinduye imyaka ubwo yifuzaga kujya mu gisirikare.
Yavukiye muri Uganda aho ababyeyi be bari barahungiye, ahava afite imyaka itatu umuryango we wimukira muri Kenya.
Muri Kenya ni naho yahuriye n’inshuti z’umuryango zo muri Israel, zaje kumuhuza na Bob Marley muri Jamaica.
Uyu muhanzi ufite ubwenegihugu bwa Israel, azwi cyane mu ndirimbo ‘Hobe Rwanda’ yabaye ikimenyabose mu bakunzi ba muzika.
Natty Dread yitabye Imana asize abana barindwi yabyaranye n’abagore bane.
Natty Dread afite umwihariko wo kuba ari we muhanzi mpuzamahanga wa mbere wataramiye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe byari mu gitaramo yahuriyemo na Cedella Booker umubyeyi wa Bob Marley mu 1996.