Umuhanzi Ruger uherutse kuvuga uburyo abakobwa bakunda yatangije intambara ku bahanzikazi bo muri Nigeria

Umuhanzi Ruger wo mu gihugu cya Nigeria akaba amaze kwigarurira imitima ya benshi mu ndirimbo ze zakunzwe, yatangije intambara ubwo yavugaga ko nta muhanzikazi wo muri Nigeria wari wagera ku ruhando mpuzamahanga nyamara bo biyumva nk’ibitangaza.

Mu gihugu cya Nigeria nubwo bafite abahanzi benshi ndetse banakunzwe ku Isi yose nta muhanzi wo muri iki gihugu wari waririmba mu birori byo kwimika umwami w’ubwongereza nkuko Tiwa Savage yabikoze. Uyu muhango wari urimo abayobozi bakomeye ku Isi hose ndetse uca imbonankubone kuri televiziyo nyinshi zikomeye ku Isi.

Undi muhanzikazi witwa Ayra Starr nyuma yo kwegukana igihembo mu bihembo bya The Headies yavuze ko atazigera yishimira gutwara iki gihembo kuko atagihawe ari imbere y’Isi yose, The Headies batanga ibihembo bike ibindi bakabitangira ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Ayra Starr ibi yabivuze kubera ko abona abahanzikazi bo mu gihugu cya Nigeria badahabwa agaciro nkako abagabo bahabwa,bityo akaba abona ko kuba baratinze gutanga ibi bihembo amasaha akabafata ariko bagatanga bimwe mu bihembo ku bagabo bagera ku bagore bakabihorera, ni uko muri Nigeria umuhanzikazi adahabwa agaciro nk’umugabo.

Inkuru Wasoma:  Baratabaza ko abagore bakubita abagabo ariko ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho| yakubise umugabo ariko arimo kwidegembya| abagore baratabariza abagabo.

Hadaciye kabiri,umuhanzi Ruger mu kiganiro na Fine FM yavuze ko nta muhanzikazi wo muri Nigeria uri ku rwego mpuzamahanga ndetse avuga ko umuhanzi w’umugabo wageze hanze y’iki gihugu yabihamya, ati”navuga ngo mu byukuri nta muhanzikazi dufite uri ku rwego mpuzamahanga kandi ibi mvuze buri muhanzi wabashije gutembera hanze y’iki gihugu yabihamya”.

Ruger yakomeje agira ati “Twakunze kumva ngo nta muzungu urenze abirabura ariko ibyo byari ibinyoma barahari kandi benshi cyane.dufite abahanzikazi beza ariko ntabwo bari bagera ku ruhando mpuzamahanga”.nyamara ibyakozwe na Tiwa Savage ntiwahakana ko biri ku rwego mpuzamahanga.

Ruger abajijwe ku muhanzikazi yakwifuza kujyana kuririmbana nawe ku rubyiniro yavuze ko ntawe,kubera ko abenshi bamushinja kubyinana n’abafana be cyane ndetse avuga ko nta mukobwa wo muri Nigeria bazogera kubyinana kubera ko ari ababeshyi ndetse ari nabo bamunenga cyane.

Ruger ukomeje kuvugisha benshi mu bahanzikazi muri nigeria

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved