Niba ukurikira imyidagaduro mu Rwanda, nta kuntu waba utazi Niyibikora Safi nk’umuhanzi wamenyekanye cyane ku izina rya Safi Madiba akaba ashamikiyeho n’amateka ye y’urukundo yagiye agira ku bakobwa yagiye akundana na bo kugeza ubwo yaje kubana na Niyonizera Judith nk’umugore n’umugabo, nyuma yo gusezerana bakajya kuba muri Amerika mu gihugu cya Canada. Umusore yashoye amafaranga arenga miliyoni 60 ngo bamushyireho ikibuno nk’icya Nicky Minaj
Nyuma y’igihe gito babanye nibwo hatangiye kumvikana amakuru avuga ko batakibana neza kubwo kunaniranwa mu rugo, ndetse yewe Niyonizera Judith akajya anabyivugira cyane mu biganiro yagiye akora kuma television cyane cyane akorera kuri Youtube abihamya, nyuma ni nabwo hamenyekanye cyane ko Safi Madiba na Judith batakibana.
Amakuru aturuka ku munyamakuru Dc Clement avuga ko aba bombi bageze muri Canada habayeho kuba badashakana, ngo kuko Safi ntiyashakaga Judith, biza kurangira uyu Judith agiye ashaka uburyo yiyitaho ashaka umugabo umufasha mu bijyanye no kwishima mu buriri, Safi aje kubimenya bihumira ku mirari bahita bafata umwanzuro wo gutandukana, mu bwumvikane bwabo baza no gutanga ikirego cyo gusaba gatanya mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.
Kuwa 21 werurwe 2023 nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwasomye imyanzuro y’urubanza rw’aba bombi, aho bari barasezeranye kuwa 29 nzeri 2017, basezeranye ivangamutungo risesuye, aho mbere yo kubana bari bafite buri wese imitungo ye bwite, na nyuma yo kubana bagurana imitungo ibiri, irimo inzu n’undi mutungo. Urukiko rwavuze ko nyuma yo kubana nta mwana babyaranye, aba bombi bakaba barabyumvikanye batanga ikirego cyo kubatanya byemewe n’amategeko.
Urukiko rwavuze ko Niyonizera Judith yemeranije na Niyibikora Safi ko mu gutandukana, Judith azatwara imitungo yari afite mbere y’uko bashakana bityo nta mwanzuro urukiko rurayifataho, ku rundi ruhande Safi na we akagumana imitungo ye yari afite mbere y’uko babana hiyongereyeho n’ibihangano bye nk’ubwumvikane bwabo bombi. Urukiko rwavuze ko uretse imitungo kandi, aba bombi amadeni bari bafite mbere y’uko bashakana buri wese azayiyishyurire ku giti cye.
Urukiko rwakomeje ruvuga ko inzu ihererehe Kicukiro yegukanwa na Niyibikora Safi, mu gihe undi mutungo wegukanwa na Niyonizera Judith. Urubanza rw’aba bombi rwabaye kuwa 1 werurwe 2023 aho ababuranyi bombi bitabye urukiko bakagaragariza urukiko uko bumvikanye bazagabana imitungo yabo. Urukiko rwashingiye ku ngingo ya 229 y’itegeko numero 32/2016 ryo kuwa 28/8/2016 rigenga abantu n’umuryango riteganya ko gutandukana byemewe n’amategeko gusabwa n’abashyingiranwe bamaze kumvikana ku gusesa ishyingirwa no ku inkurikizi za ryo, bakanashyikiriza umucamanza amasezerano akebura ingaruka z’ubutane bwa bo n’umutungo wa bo n’abana ba bo.
Nyuma yo gusanga ababuranyi bombi Safi na Judith bakurikije icyo iyi ngingo iteganya, rwanzuye ko inzu iherereye Kicukiro yandikwa kuri Safi 100% noneho undi mutungo na wo uherereye mu karere ka Gasabo ukandikwa kuri Judith 100%. Urukiko rwanzuye ko kandi Niyibikora Safi na Niyonizera Judith basezeranye kuwa 29 nzeri 2017, batandukanye burundu ku bwumvikane bwabo kubera ko umubabo wabo utagishobotse no kuba bamaze igihe kirenga umwaka batabana ku bushake bwabo.
Amakuru avuga ko Safi na Judith kubana kwabo ndetse na gatanya byari byarapanzwe, kuko no mu biganiro Judith yakunze gukora yavugaga ko ari we wahesheje Visa uyu muhanzi Safi Madiba. Byigeze kuvugwa kandi ko Safi akibana na Judith muri Canada yamukubitaga ku buryo hari nubwo byigeze biba inda Judith yari atwite ikavamo.