banner

Umuhanzi Safi Madiba yatangiye kugaragara muri filime zo muri Hollywood

Umuhanzi w’umunyarwanda Niyibikora safi wamenyekanye nka Safi Madiba umaze imyaka 3 yimukiye muri Canada, agiye kugaragara muri filime yitwa ‘Mary J. Blige real love’igaruka ku rukundo rw’ubuto rw’ikirangirire mu muziki w’isi Mary J. Blige. Ni filime izatangira gutambuka kuri televiziyo Lifetime Tv kuva tariki 10 Kamena 2023, ikaba filime ya mbere Safi azagaragaramo nyuma y’imyaka 12 ari mu muziki.

Safi agiye kuba umwe mu banyarwanda bake bagaragaye muri filime zo muri Hollywood, akagira umwihariko w’uko ari we wa mbere uzwi utangiye gukina ku rwego mpuzamahanga, mu gihe abamaze igihe kinini bakora bacyibona mu nzozi. Safi atangiye gukina filime nyuma y’imyaka 3 amaze muri Canada aho ahorana bya hafi na Frank Rukundo wamamaye muri sinema nyarwanda ndetse n’umuziki mu myaka yo ha mbere.

Mary J. Blige wifashishije Safi Madiba asanzwe ari ikirangirire muri muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho abenshi bamufata nk’umwamikazi wa Hip Hop na R&B dore ko ari mu bambere batinyutse kuririmba izi njyana mu myaka yo ha mbere. Mu myaka 35 irenga mu muziki, Blige amaze kwegukana ibihembo bitandukanye birimo Grammy Award9, American Music Award4, Billboard Music Award12 n’ibindi byinshi bitandukanye by’umuziki.

Iyi filime ‘Mary J. Blige real love’ safi agiye kugaragaramo, Blige avuga ko yayitiriye indirimbo ebyiri yakoze mu bihe bitandukanye ari zo ‘Real love’ yashyize hanze mu mwaka wa 1992 yasohotse kuri album ya mbere ye yise ‘Whats the 411’ ndetse n’iyindi yise ‘Strength of a woman’ yitiriye Album yashyize hanze mu mwaka wa 2017.

Blige, abinyujije ku rukuta rwa Instagram rwa Lifetime Tv izacaho iyi filime, yavuze ko izi ndirimbo uko ari ebyiri yazanditse ari gushaka urukundo mu bantu ariko ntiyarubona, ahubwo biza kurangira arwibonyemo. Iyi filime izaba igizwe n’ibice bibiri, ikazagaragaramo ibindi byamamare birimo Abraham D. Juste wamamaye nka ‘Da ‘vinvi’ muri filime zirimo Grown’ish, uzakina ari we mukinnyi ngenderwaho.

Harimo n’abandi nka Ajiona Alexus wakinnye ari Cookie muto muri filime ‘Empire’, azagaragara ari Blige muto aho azakina ari umunyeshuri wiga kuri buruse akaza guterwa inda kandi akiri mu ishuri. Iyi filime izerekana uburyo Blige yabayeho muri ubwo buzima akaza kubyara, akiga kandi akavamo ikirangirire mu muziki w’isi.

Abahanzi batandukanye muri leta zunze ubumwe za Amerika, bavuze ko mary J. Blige yabaharuriye inzira mu muziki, kubaho kwe bikaba byaratumye abahanzi muri Amerika bitinyuka. Mary yavutse tariki 17 Mutarama 1971, avukira I New York, mu bitaro bya Fordham. Reba agace gato ka filime ‘Mary J. Blige real love’ Safi azagaragaramo Mary J. Blige

Inkuru Wasoma:  Junior Giti avuze ibyamuteye ubwoba kuri Bamporiki Edouard| yagize icyo yisabira abanyarwanda muri rusange.

Umukinnyi wa Filime Da ‘Vinci

Ajiona Alexus uzakina ari Blige muto, wamamaye cyane nka Cookie muto muri filime ‘Empire’

Safi Madiba umaze imyaka 3 yimukiye muri Canada

Source: InyaRwanda

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved