Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben n’umuraperi Green P bari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi wabo wazize uburwayi. Mbonimpa John w’imyaka 65 ni umubyeyi wa Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ndetse n’umuraperi Green P, yapfuye mu ijoro ryo kuwa 18 Kanama 2023.
Abaturanyi b’uyu muryango babwiye Inyarwanda ko yishwe n’uburwayi bwamufashe ku cyumweru gishize akajyanwa kwa muganga akavurwa bikanga. James Emille, umuhererezi muri uyu muryango, yavuze ko se yitabye Imana aguye mu bitari by’akarere ka Kicukiro ahazwi nk’I Masaka, nyuma y’iminsi 5 arembye.
Yagize ati “Byarangiye.” abaturanyi bakomeje bavuga ko uyu musaza wari usanzwe utuye mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kicukiro, akagali ka Kicukiro mu mudugudu wa Isoko, yari asanzwe asigaye aba wenyine muri urwo rugo. Bavuze ko afite ibigwi kuko ni we wakoresheje umuhanda uva muri kaburimbo ukagera iwe ku gipangu, akaba ari na we watunze imodoka bwa mbere muri ako gace.