Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, mbere yo kwerekeza i Bujumbura aho ari kwitegura gutaramira Abarundi mu bitaramo bibiri bikomeye, yahaye umukunzi we Uwicyeza Pamella imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover.Uwicyeza Pamella abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko yishimiye iyi modoka yashimiye umugabo we amwibutsa ko amukunda cyane.
Ku wa 30 Nzeri no ku wa 1 Ukwakira 2023 niho uyu muhanzi afite ibitaramo mu mujyi wa Bujumbura, The Ben akaba ari kwitegura gutaramira i Burundi ndetse akaba azajyana n’umugore we Pamella. Ibi bitaramo bizaba birimo Lino G, Sat B na Big Fizzo abahanzi b’i Burundi ndetse na Romy Jons usanzwe ari DJ wa Diamond Platnumz.
Aba bahanzi b’abarundi baziyongera kuri Bushali, Babo, Shemi, DJ Diallo na DJ Lamper bazaturuka i Kigali. Iki gitaramo kizaba ku wa 1 Ukwakira 2023 kuri Jardin Public, Mbere y’uko The Ben ataramira Abarundi azabana guhura n’abakunzi be ku wa 30 Nzeri 2023 aho kwinjira azaba ari ibihumbi 100 Fbu na miliyoni 2 Fbu ku meza y’abantu umunani,bagahabwa amacupa abiri ya shampanye.
Mu gitaramo nyamukuru kizaba ku wa 1 Ukwakira 2023, kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 Fbu ku muntu umwe, itike ya VIP bikaba ibihumbi 50 Fbu, ameza y’abantu batandatu azaba agura ibihumbi 500 Fbu, mu gihe ay’abantu umunani ariho amacupa abiri ya shampanye azaba agura miliyoni 1.5 Fbu.