Mugwaneza Claude umuhanzi utuye mu Murenge wa Rwempasha, mu Karere ka Nyagatere arasaba gufashwa kugira abashe gukomeza amashuri yacikishije ni nyuma y’uko atangaje ko yapfuye hashira iminsi itatu akazuka. Mugwaneza ufite ubumuga bwo kutabona yasabye abagiraneza n’ubuyobozi kumufasha akabona ubushobozi akiga amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye kugira ngo abashe kugera ku nzozi ze zo kuba umuririmbyi ndetse n’umunyamakuru.
Mugwaneza Claude avuga ko yarwaye indwara ya Muginga ndetse akaza kuzuka ubwo bari bagiye kumushyingura nyuma y’iminsi itatu yari amaze apfuye. Yagize ati” narapfuye ndetse barampfunya ndetse bahamagaza abaza kunshyingura. Banshize mu isanduku bagiye kuzika bumva nditsamuye ni uko bankuramo, njye nari umwana ariko bambwiye ko nazutse hashize iminsi napfuye.”
Uyu musore akaba avuga ko atorohewe n’imibereho kubera ubumuga yatewe na muginga uretse kutabona avuga ko ingingo ze nk’amaboko nayo adakora neza ariko akavuga ko ababazwa no kuba atarize amashuri ngo arangize kandi yari afite inzozi zo kuzaba umunyamakuru n’umuhanzi ufitiye abanda akamaro. Mugwaneza Claude akaba asaba abagiraneza kumufasha akabasha kwiga cyangwa gukora ibikorwa bimuteza imbere.