Nzamwita Olivier Joseph wamamaye mu muziki nka M1, yatangaje ko yicuza kuba yarakundanye n’abakobwa batandukanye yiga mu mashuri yisumbuye, ariko ntibikureho kuba yarayasoje akiri imanzi. Uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda dukesha iyi nkuru, aho yatangaje ko mu buzima bwe yakuze akunda umuziki ku buryo nta kindi kintu yumvaga yashyira imbere yawo. Bwa nyuma na nyuma Aline Bijoux yasobanuye icyo yapfuye na Sentore, ibyo gushaka Visa no kubyarana na musaza we
Ati “Nakuze nkunda umuziki cyane, ni wo nashyiraga imbere muri byose ku buryo nta kindi kintu nashakaga kuwubangikanya nawo. Ibi byatumye nkundana n’abakobwa ariko bikaba ari nk’urwiyererutso kuko ntabahaga umwanya uhagije ndetse byanatumye nsoza amashuri yisumbuye nkiri imanzi.” Nzamwita yakomeje avuga ko yicuza ko icyo gihe yagiye ahabwa n’aba bakobwa atagikoresheje neza uko byari bikwiriye bigatuma asoza amashuri yisumbuye akiri imanzi.
Ati “Ndicuza kuko abo twakundanaga icyo gihe nta kintu cyerekeye mu gitanda twakoze yewe nta n’uwo twasomanye, bakajya banca inyuma bamfata nk’umurezi none bikanarangira babanjyanye, abandi bakananyanga.” M1 avuga ko kuvuga gutya atari ugukangurira abana gusambana ahubwo nk’umuntu wese wari wujuje imyaka y’ubukure (yari arengeje imyaka 18), ngo yicuza kuba atarumvise ‘icyanga cy’umukobwa’ mu gihe yakundanye na benshi yiga mu mashuri yisumbuye.
Uyu musore yasoreje amashuri yisumbuye muri Uganda muri Eagles Nest Secondary School, yaje muri iri shuri ubwo yari avuye muri St Mbuga Makindye Kampala. Mu mashuri yisumbuye yakundanye n’abakobwa bane. M1 yize HEK/ART(History Economics and Kiswahili). M1 aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘‘Telefone’’. Amashusho yayo yatunganyijwe na Jordan Hoechlin wakoranye n’abarimo Chris Brown, Patoranking, Otile Brown, French Montana n’abandi bakomeye.
Iyi ni indirimbo uyu muhanzi ashyize hanze nyuma y’imyaka ibiri yari amaze atumvikana mu muziki. Yavuze ko impamvu yari yarahisemo kuba acecetse mu muziki ari ibibazo yagiye ahura nabyo, byatumye aba afashe akaruhuko. Uyu musore yavuze ko ubu yongeye kwisuganya, ariko akaba asaba abashoramari gushora mu muziki kuko ari ikintu cyunguka iyo cyitaweho. Iyi ndirimbo ye nshya avuga ko nta kintu kidasanzwe cyatumye ayihimba, ahubwo byizanye bya gihanzi akayihimba.
M1 yaherukaga gukora indirimbo mu 2020, ubwo yakoraga iyo yise ‘‘Do it again’’. Ni umuhanzi wibanda ku muziki w’injyana ya Dancehall. Yatangiye umuziki mu 2012, akora zimwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo izamenyekanye cyane, kuva mu myaka irenga icumi ishize. Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Ibihu’’, “Perfect’’, “Iyo foto’’, “Uritonda’’, “Brenda’’ ari kumwe na Bruce Melodie, “Juliana’’ yakoranye na Umutare Gaby n’izindi. Yanyuze mu maboko y’abakomeye mu gutunganya umuziki mu Rwanda, barimo Pastor P n’abandi.