banner

Umuhanzi ukomeye mu Burundi yagaragaje akababaro yatewe n’igisebo igihugu cye cyambitswe n’iyibwa rya telefone ya The Ben

Bizimana Aboubakari Karume ni umunyamuziki wamenyekanye cyane mu Burundi nka Sat-B. yagaragaje agahinda ko kuba igihugu cye cyarambitswe urubwa nyuma y’uko hibiwe telefone ya The Ben. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yaragaragaje ifoto ya The Ben ari kumwe na X-Dealer ukekwaho kumwiba.

Sat-B yanditse amagambo kuri iyo foto agira ati “Mbabajwe n’uko yambitse ibara igihugu cyanjye n’abagituyemo, ariko na we tumubabarire nk’abandi. Gusa ariko nanone nibamuzane hano turebane amaso ku maso.” Sat-B yanarengejeho amagambo avuga ko ibirimo kwiba, ishyari ndetse n’inzigo ari ibintu bibi bituma utagera ku nzozi zawe.

Ubwo telefone ya The Ben yibwaga kuwa 30 Nzeri 2023 mu ijoro ryo guhura n’abafana be bagasangira ryiswe ‘Meet and Greet’, kwibwa kwayo byahise bishyirwa ku Barundi n’amajwi menshi. Abantu bibazaga ukuntu igitaramo kiri VIP nka kiriya cyazamo abajura kandi abahari bose bagaragara nk’abiyubashye.

Inkuru Wasoma:  Avuga ko yaburiye ubutabera mu gihugu cyose| bamuhinduye uwahohoteye uwamugonze.

Abantu batangiye gushidikanya ku Barundi n’imico yabo bavuga ko nubwo ari abasirimu ariko nta kigenda cyabo. Uretse The Ben, umunyamakuru Uncle Austin nawe avuga ko yibwe telefone kimwe na Noopja nyiri Country records avuga ko yibwe umugozi wo gucomeka telefone (Charger).

Mu bashyizwe mu majwi kandi harimo n’uyu muhanzi Sat-B, Belle nice, umugore wa The Ben ndetse n’abarundi muri rusange, icyakora kuri ubu iyi telefone amakuru ahari ni uko yibwe na X-Dealer Ndagijimana Eric uzwi mu myidagaduro nyarwanda kuva muri za 2008.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved