Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel), Ezra Joas, yatangaje ko nyuma y’uko Gateka Esther Brianne wamamaye nka Dj Brianne abatijwe, muri iyi minsi yafashe icyemezo cyo gutangira kumutereta ngo kuko ubusanzwe aranamukunda, icyakora ngo ntabwo ashaka kuzahita amwereka iwabo (ababyeyi be).
Uyu mugabo yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, aho yagarukaga ku kuntu asigaye akunda Dj Brianne ndetse yumvikanye avuga amagambo asa n’atakagiza uyu mukobwa ukunze gutigisa imyidagaduro yo mu Rwanda. Aganira na Sabin, Joas yavuze ko asigaye yishimira imiterere y’uyu mukobwa cyane ko hashize igihe bivugwa ko yaba yaribagishije inda aba afite mu nda bakunze kwiza ‘Zero’.
Icyakora, uyu mugabo wakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo iyitwa ‘Ndarambiwe’, yatunguye benshi aho yavuze ko naramuka akundanye na Dj Brianne azabanza kubihisha iwabo ngo kuko ntabwo asa n’umuntu bahita bemera vuba, ahubwo ngo babanza kubyarana byibura akana kamwe akabona kumwereka ababyeyi be kuko nta mahitamo yaba hari impamvu bahita bamwerema yaba ibonetse [Yavugaga umwana baba barabyaranye].
Ezra Joas yavuze ko kandi kugira ngo umuntu abane na Dj Brianne bisaba ko utamutereta igihe kirekire ahubwo ugomba kuza uri umuntu ufite gahunda ku buryo mutamara igihe kinini muri mubyo guteretana. Uyu muhanzi yavuze ko akunda Dj Brianne kubera ko agira umutima mwiza kuko akunda gufasha abana babayeho mu buzima bubi, ikindi ngo amukundira ukuntu ateye dore ko asigaye ateye neza nyuma y’uko ngo amaze kibagisha inda [uko bivugwa].
Uyu muhanzi yavuze ko bikunze yagira Dj Brianne umugore ariko ngo bagahita babana igitaraganya bidasabye igihe kirekire bari mu bintu byo guteretana ngo kuko guteretana bitwara igihe kinini kandi ntacyo byinjiza [Yavuze ko ari uguta igihe].
Uyu mugabo yatangiye kuririmba afite imyaka 12, yakuze abikunda kuko iwabo bahabikaga ibyuma bya muzika maze akajya abyiyigisha ari nako amenya kuririmba. Ezra Joas ni umwe mu bana batandatu ba Rev. Pasteur Ntibazigabirwa Joas uri mu kiruhuko cy’izabukuru mu Itorero Angilikani mu Rwanda.
Ezra Joas wavutse mu 1993 abitse igihembo cy’umuhanzi mwiza wo hanze ya Kigali muri Groove Awards 2018 itanga amashimwe ku bahize abandi mu ruganda rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.