banner

Umuhanzi wo mu Karere ka Rubavu yatanze kandidatire yo kuba Perezida w’u Rwanda

Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024, ni bwo Perezida wa Komisiyo y’Igihuhu y’Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa, yakiriye kandidatire y’umukandida wa Gatandatu witwa Habimana Thomas ushaka kuba umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe tariki 25 Nyakanga 2024.

Ubusanzwe Habimana ni Umuyobozi w’Ishuri rya Hope Technical Secondary School, riherereye mu Karere ka Rubavu akaba n’umuhanzi wubatse izina nka Thomson mu ndirimbo nka ’Intumwa za rubanda’.

Habimana yavuze ko yagize igitekerezo cyo kwiyamamaza bitewe n’uwo ari we n’aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Yagize ati “Nakuze numva ko umunsi umwe, igihe nk’iki imyaka 35 ninyuzuza nzaza gutanga kandidatire kugira ngo ntange umusanzu mu kubaka igihugu cyanjye n’uwo gusigasira ibyagezweho mu iterambere ry’igihugu.”

Uyu muhanzi yashimangiye ko asanzwe abayeho nk’umunyapolitiki cyane ko ari umuyobozi w’ishuri kandi ko afite icyizere cy’uko ashobora gutorwa. Ati “Icyizere mfite ni ukuba ntanze kandidatire yanjye umuntu wangize uwo ndiwe akiri mu bakandida.”

“Ni iby’agaciro kugira ngo nanjye ngaragaze ko imbaraga Guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda yashyizemo ngo igihugu cyacu gitere imbere uyu ari umwe mu musaruro.”

Inkuru Wasoma:  ‘Twiteguye kujya mu biganiro n’u Burundi kuko duhora dushaka uko ibibazo byacu byakemuka’- Alain Mukuralinda

Yavuze ko yahisemo gushyira kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’Igihugu kuko ari intebe ihindura ibintu mu buryo ubwo ari bwo bwose mu gihe umuntu yagiriwe icyizere. Yanavuze ko kandi aramutse atanatowe ari intambwe nziza kuri we kuko akiri muto ku buryo ashobora kuzongera guhatana no mu bindi bihe biri imbere.

Habimana Thomas uzwi nka Thomson mu muziki yavuze ko atazareka ubuhanzi bwe bitewe n’uko yinjiye muri Politiki cyane ko asanzwe atanga umusanzu wo kubaka igihugu binyuze mu ndirimbo. Yongeraho ko “Buri gihe abonye icyatuma atanga umusanzu ku muryango nyarwanda muri rusange azakomeza agikore.”

NEC ikomeje kwakira kandidatire z’abifuza kuba abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’uw’Abadepite kugeza ku wa 30 Nyakanga 2024. Nyuma yo kwakira kandidatire zabo hazakurikiraho igikorwa cyo kuzisuzuma, hakazatangazwa abujuje ibisabwa kugira ngo batangire ibikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe gutangira ku wa 22 Kamena 2024.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved