Umunyarwandakazi uri mu bari kuzamuka neza mu gihugu cya Uganda, Gloria Bugie, yasabiwe gutangirwa gukorwaho iperereza n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, CID, nyuma yo gukekwaho gusakaza amashusho ye y’urukuzasoni ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. https://imirasiretv.com/polisi-yatangaje-ingamba-zikakaye-yafatiye-abamotari-bazanye-ingeso-yo-guhisha-plaque-za-moto-bakanatwara-umuntu-urenze-umwe/

 

Uwasabye CID gutangira gukurikirana Gloria ni umugabo witwa Abbey Musinguzi, usanzwe afite ikigo gitegura ibitaramo kikanafasha abahanzi ‘Abtex Promotion’. Nyuma y’uko ayo mashusho agiye ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugabo yagaragaje ko mu by’ukuri impamvu asaba iperereza kuri uyu mukobwa ari uko n’ubundi imyitwarire ye mu ruhame yakemangwaga.

 

Musinguzi yagaragaje ko ubusanzwe uyu mukobwa adatinya kwambara imyenda igaragaza imyanya ye y’ibanga, ndetse akenshi iyo ari ku rubyiniro anemerera abakunzi be kumukorakora, byanatumye akeka ko ari we wishyiriye hanze ayo mashusho agaragaza ubwambure bwe. Atanga urugero, yavuze ko ku wa 31 Kanama 2024, uyu mukobwa yitabiriye igitaramo ‘Ndi musoga’ yambaye imyenda yerekana imyanya ye y’ibanga.

 

Hasabwe ko Gloria Bugie akorwaho iperereza nyuma y’uko hagiye hanze amashusho ye ari mu cyumba yambaye ubusa buri buri. Uyu mukobwa ubusanzwe akomoka mu Rwanda, amaze iminsi ari gukorera umuziki we muri Uganda, aho kuri ubu akunzwe bikomeye mu ndirimbo nka Nyash, Tukilimu, Sagala yakoranye na A Pass n’izindi zinyuranye ariko ayo mashusho ye akomeje gutigisa imbuga cyane.

 

Gloria Bugie ni umuhanzikazi ukorera umuziki we muri Uganda, icyakora mu Rwanda uyu mukobwa yavuzwe cyane mu itangazamakuru mu 2019 nyuma yo gusubiramo bitemewe indirimbo ‘Ibirenze ibi’ ya Charly na Nina. https://imirasiretv.com/polisi-yatangaje-ingamba-zikakaye-yafatiye-abamotari-bazanye-ingeso-yo-guhisha-plaque-za-moto-bakanatwara-umuntu-urenze-umwe/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved