Abahanzi nyarwanda babiri Ish Kevin na Yago bashyizwe ku rutonde rw’abahanzi icumi bakwiye guhangwa amaso ku mugabane wa Afurika. Uru ni urutonde rwakozwe n’urubuga rwa Audiomack rusanzwe rwumvirwaho umuziki. Rwarebeye hamwe uko ibihangano by’abahanzi b’abanyafurika bakiri bashya biri kwitwara, ishingira ku mubare w’abumvise ibihangano byabo mu kwezi kwa Gashyantare 2023. Prince kid na Miss Iradukunda Elsa basezeranye mu murenge abantu bacika ururondogoro
U Rwanda na Nigeria nibyo bihugu bifitemo abahanzi babiri kuri uru rutonde mu gihe ibihugu birimo Ghana, Senegal, Tanzania, Afurika y’Epfo, Liberia na Sudani y’Epfo bihagarariwe n’umuhanzi umwe umwe. Nyarwaya Innocent [Yago] umusore uherutse gutangira ibikorwa bya muzika nk’umuhanzi mu mpera ya 2022, ni umwe mu bari kugarukwaho cyane mu Rwanda binyuze mu muziki we no ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu musore umaze gukora indirimbo enye zirimo Suwejo, Rata, Si swing n ‘Umuhoza ,aganira na IGIHE yavuze ko ibyo akomeje kugeraho byose abikesha Imana. Ati “Njyewe ibintu byose bikorwa n’Imana pe! Abarwanya ibintu byanjye ndabareka, icyo nkora ni ugusenga no gukora ntakindi. Abantu bashobora kurwanya ibyo nkora ariko Isi n’ abantu badafite ishyari barabibona.”
“Njye byantunguye sinumvaga ko ku rutonde rw’abahanzi icumi bitwaye neza mu kwezi kwa Gashyantare muri Afurika nazamo, Imana iri gukora ibyayo, ni ibintu by’agaciro kuri njye. Audiomack si urubuga rworoshye , ibi ni ibikomeza ku ntera imbaraga.” Umuraperi Semana Kevin [Ish Kevin] washyizwe kuri uru rutonde ni umwe baraperi bahanzwe amaso na benshi hanze y’u Rwanda nyuma yo kugwiza igikundiro muri iki gihugu kuva mu myaka itatu ishize.
Uyu muraperi uherutse kujyana ibitaramo bya Trappish i Burundi amaze gukora mixtape ebyiri na EP ebyiri kuva yatangira urugendo rwa muzika mu 2019. Mu 2022 indirimbo yise ‘No Cap’ yashyizwe ku rutonde rw’igitangazamakuru cy’Abongereza GRM Daily rugaragaza ndirimbo zirindwi nziza ziri mu njyana ya Drill ku rwego rw’ Isi.
Abandi bahanzi bari kuri uru rutonde barimo Kidi wo muri Ghana, Jeriq na Minz bo muri Nigeria, Mia Guisse wo muri Senegal , Bruce Africa wo muri Tanzania, MC Caro wo muri Liberia, John Frog wo muri Sudan y’Epfo na Kalen Cruz wo muri Afurika y’Epfo. Src: IGIHE
10 AFRICAN ARTISTS YOU SHOULD KNOW RIGHT NOW (Feb)
🔶 @KiDiMusic 🇬🇭
🔶 @yagoforeal 🇷🇼
🔶 @jeriqthehussla 🇳🇬
🔶 #MiaGuisse 🇸🇳
🔶 @MinzNSE 🇳🇬
🔶 @Ishkevin_ 🇷🇼
🔶 @bruce_africa 🇹🇿
🔶 @MCCAROOFFICIAL 🇱🇷
🔶 #JohnFrog 🇸🇸
🔶 @KaienCruz 🇿🇦READ + LISTEN: https://t.co/pwh7Fve5wf pic.twitter.com/UY7kFAVWpn
— Audiomack Africa (@audiomackafrica) February 28, 2023