Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye ku izina rya Yago, yatangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko agiye guhunga u Rwanda akimukira muri Uganda kubera abantu bashatse kumwica mu myaka ine ishize ndetse ngo yatabaza ntihagere n’umwe umufasha. https://imirasiretv.com/perezida-paul-kagame-yirukanye-abasirikare-bakuru-barimo-gen-maj-martin-nzaramba-na-col-dr-etienne-uwimana/

 

Uyu musore atangaje ibi mu gihe yari amaze iminsi aterana amagambo n’abantu batandukanye cyane cyane abazwi ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda, yatangaje ko n’ubwo agiye kuva mu Rwanda atari k’ubushake bwe ahubwo ko ahunze agatsiko k’abantu bashatse kumwica mu myaka ine ishize.

 

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yanditse agira ati “Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe.”

 

Yongeraho ati “Umutima wanjye urababaye cyane ariko Rwanda numpamagara nzitaba, kuko data yaragukoreye, mama arakubyarira. Uganda munyakire ndabasabye!”

 

Yago watangiye kubaka izina ubwo yari umunyamakuru wa RadioTv10, mu minsi yashize yigeze gutangaza ko kuva yajya mu muziki mu mpera ya 2022 yatangiye kugira abanzi benshi batamwifuriza ibyiza, ahubwo bahoraga bashaka kumuharabika.

 

Icyakora n’ubwo yatangaje ko agiye kuba mu gihugu cya Uganda, hari amakuru avuga ko iyi yaba ari inzira yatangiye imugeza mu bihugu birimo Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko nawe ubwe yagiye abikomozaho mu biganiro yagiye akorera kuri shene ye ya Youtube ndetse no kuri Instagram. https://imirasiretv.com/perezida-paul-kagame-yirukanye-abasirikare-bakuru-barimo-gen-maj-martin-nzaramba-na-col-dr-etienne-uwimana/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved