Nyarwaya Innocent uzwi mu itangazamakuru nka Yago ndetse no mu muziki nyaRwanda, yavuze ko mu minsi iri imbere nibamara gupimisha DNA z’umwana wa Kayitesi Yvonne uzwi nka Brenda aka Zecky B uvuga ko baryamanye akamutera inda akamwihakana, bagasanga umwana ari uwe, azasaba imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange.
Kuwa 20 Gashyantare 2023 nibwo twabagejejeho iyi nkuru “Yago yanteye inda aranyihakana” umukobwa Brenda avuze icyo yifuza kuri Yago atwitiye n’ibyo yamukoreye byamubabaje Uyu Brenda avuga ko yahuye na Yago mu mushinga wo gukora indirimbo, bikarangira babaye inshuti zikomeye zabaviriyemo gutangira kubonana (bakaryamana) bigeze kunshuro eshanu.
Muri icyo kiganiro Brenda yavuze ko nyuma y’uko Yago amuteye inda yamwihakanye. Iyi nkuru babaye nk’iyihariye imbuga nkoranyambaga cyane mu Rwanda no mu Burundi, kuburyo noneho YAGO wari ukiri kumenyekana mu muziki yatangiye kuvugwa cyane, bigeze kuwa 23 Gashyantare uyu Brenda agaruka agaragaza noneho ubutumwa yandikiranye na Yago burimo n’ubwo Yago yisabiraga uyu mukobwa kumufata kungufu. Reba iyi nkuru >>> Umukobwa uvuga ko Yago yamuteye inda yerekanye message bandikiranye harimo iyo Yago yasabaga gufatwa kungufu
Mu kiganiro kirambuye uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru yagiranye n’uwiyita Godfather kuri X, yagize ati “Umwana DNA niyerekana ko ari uwanjye, nzabishyira hano kuri Twitter no kuri Instagram, nindangiza mbwire AbanyaRwanda bose mvuga nti ‘Ndasaba imbabazi ko ntafashe ihene igihebeba'”
Yago yakomeje avuga ko ibimenyetso nibimara gusohoka bazabishyira kuka rubanda, abaza ati “ese nimusanga umwana atari uwanjye, muzabigenza mute ku bantu mwanteye amabuye, abandi bakanyanga ngo mpohotera igitsinagore?” Aheraho avuga ko mu bantu yubaha mbere y’abandi ari igitsinagore kubera ko azi agaciro kacyo uhereye kuri Nyina.
Yago we yatangaje ko uyu ari umugambi wacuzwe n’abantu batandukanye bashaka kumusenya, ndetse ubwe avuga ko uyu mubyeyi Brenda yagarutse akamusaba imbabazi, amubwira ko ari abantu bamunyuzeho bamwe batuye muri Amerika n’abandi bari mu Rwanda bashaka kumugwisha mu mutego kugira ngo bamushyire hasi, avuga ko kandi ibi byanatangiye kera akiri mu itangazamakuru.
Ati “Bahereye kera cyane bashaka kuntega abagore ntaranajya mu muziki. Nkabona abakobwa baza bambwira ngo ‘Yago turagukunda, Yago ndashaka kugusura, Yago kuki utamvugisha.’ rero n’uriya mukobwa ubwe yarabinyibwiriye ndetse nyuma anansaba imbabazi, icyakora ansabye imbabazi namubwiye ko nzazimuha ari uko anyuze ku bitangazamakuru byose yagiye kumvugaho akivuguruza, ariko ambwira ko aramutse abikoze bashobora kumwica.”
Kuwa 30 Kamena 2023 hashize amezi atatu Kayitesi atangaje ko Yamuteye inda, yaje kwibaruka nk’uko twabibagejejeho muri iyi nkuru.