Hashize iminsi mike cyane umuhanzi kazi Bwiza Emerance wamenyekanye nka Bwiza akanzwe ko hari amashusho y’urukozasoni yafashwe ubwo yasambanaga, bityo bakaba bagiye kubishyira hanze bikozwe n’umusore witwa Jaysquezer uzwi nka Kasuku.
Umuhanzikazi Bwiza akomeje kuvugwa kubera amashusho ye y’ubusambanyi
Ibi byabaye nk’ibihungabanije imbuga nkoranyambaga ariko cyane cyane urubyiruko rwatangiye gushakisha cyane hasi hejuru iyo video ngo bayirebe, ariko igihe gikomeza kugenda itagaragaye kugeza n’ubwo Kasuku yagiye yandika ibindi bintu ku rukuta rwe rwa twitter cyangwa se Instagram bakamutuka cyane bavuga ko yababeshye video ariko ntayibahe.
Mu kiganiro umusesenguzi witwa Rwema yagiranye na Gasaro tv, abajijwe uburyo yakiriye ibyabaye kuri Bwiza yavuze ko ibyabaye byabaye ariko hari inama isumba izindi yamugira, yagize ati” Bwiza mwana wacu, niba ibyabaye byarabaye, nakugira inama yo kubwira uwo Kasuku agashyira izo video hanze akareka kugukanga no gushaka kugutera ubwoba cyangwa se ngo agire ikindi kintu agukuraho arizo yitwaje”.
Rwema yakomeje avuga ko ibintu Kasuku yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko, aho cyitwa gutera umuntu ubwoba kugira ngo akore ibyo ushaka (blackmailing), kandi niba koko byarabaye akagira ubwoba bwo kumuhakanira amubwira ngo abishyire hanze, Kasuku azakomeza kumutinyisha bigera nubwo amukuramo n’amafranga runaka kugira ngo byose yere kubishyira hanze.
Yagize ati” niba koko ayo mashusho ahari, yafashwe n’inshuti zawe kuko nta muntu wafata ibintu nkibyo atakuzi ngo amenye n’igihe urimo kubikorera, rero uko bizatinda kujya hanze niko nawe uzaba urimo guhungabana, mu gihe bigiye hanze hakiri kare byazibagirana hakiri kare nawe ugakomeza ubuzima bisanzwe, ndetse ukabona n’igihe kinini cyo kwihana cyangwa se kuzajya ukora bene ibyo uziko wihishe neza”.
Uretse Rwema wagize icyo atangaza kuri iyi nkundura y’amagambo ku mashusho y’ubusambanyi ya Bwiza, mu bitangazamakuru byose byaravuzwe ariko hari n’abahurije koi bi byose byavuzwe Bwiza ashobora kuba ariwe wabigizemo uruhare, kugira ngo abashe kumenyekana cyangwa se akaba ari nk’indirimbo agiye gushyira hanze irimo amashusho ameze gutyo, maze Kasuku na thecat bakamufasha kubikwirakwiza muri ubu buryo kugira ngo abashe gukora icyitwa “gutwika muri iyi minsi”.
Ni mugihe ikiganiro Bwiza we yakoze ku kinyamakuru Bwiza, yatangaje ko ayo mashusho ari kuvugwa ntayo azi, ndetse yewe nawe akaba ayategereje nk’uko abandi bose bayategereje, ni nyuma y’uko uyu Kasuku yari amaze gushyira hanze ibiganiro we na Bwiza bagiranye amaze kumubwira ko afite ayo mashusho Bwiza akamubwira ko niba ari amafranga ntayo azigera amukuraho.
Abanyamakuru bose bari mu rujijo kubera uburyo Bamporiki Edouard yajemo mu rukiko