Umuhanzikazi Bwiza yavuze ukuri ku byavuzwe ko Knowless yamugiriye ishyari akanga kumubwira ngo bajyane kwa Perezida Kagame nk’abahanzi batuye i Bugesera

Nyuma y’uko ku rukuta rwa X[Twitter] hagaragaye uwiyitiriye umuhanzikazi Bwiza Emmerance, akavuga ko atanyuzwe no kuba abahanzi b’i Bugesera baragiye gusura Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ntiyisangemo, uyu muhanzikazi yavuguruje iby’aya makuru avuga ko uyu muntu ari uwamwiyitiriye kuri uru rubuga ndetse asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kumukurikirana kugira ngo amenyekane.

Ibi byabaye nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize tariki 14 Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame; bakiriye mu rugo mu Karere ka Bugesera, bamwe mu bahanzi batuye muri aka Karere nyuma y’uko byari byasabwe na Butera Knowless na we utuye muri aka Karere. Icyakora uyu muntu amaze gushyira ubutumwa bwe hanze, yanatanze igitekerezo avuga ku bahanzi baherutse kwakirwa na Perezida Paul Kagame, avuga ko “yibaza impamvu we atatumiwe”, mu gihe Bwiza yahise yitandukanya na we.

Muri uku kwakirwa na Perezida Kagame, aba bahanzi banatemberejwe mu rwuri rwe, ndetse anagabira Inka buri muhanzi, ubundi baranatarama. Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, uwiyita @bwizaofficial_ ku rubuga nkoranyambaga rwa X [Twitter], yavuze ko atumva impamvu we atatumiwe n’umuryango wa Perezida Paul Kagame kandi na we ari umuturanyi.

Uyu wiyitiranyije n’umuhanzikazi Bwiza, yagize ati “Ntimubifate nko kwigereranya, Mama Butera [Knowless] ni umu legend [umunyabigwi] nubaha, gusa nanjye ndi umu artist nk’abandi ba artist duturanye hano. None ndibaza ngo kuki yaba ari njye wabuzemo ubwo ntakibazo mwumvamo.”

Umuhanzikazi Bwiza Emerance akoresheje konti ye, yamaganye ubutumwa bw’uyu wamwiyitiriye, anavuga ko yifuza kumenyesha abakunzi be ko afite konti imwe yo kuri X, ndetse ko ari na yo anyuzaho ibikorwa bye byose bya muzika n’ibindi bya buri munsi.

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye impamvu nyamukuru yateye Moses Moshion gushyira hanze amashusho y’ubutinganyi bwe no gupfa kw’ubukwe bwe n’umugabo we Cedrick.

Bwiza wanifashishije ifoto [Screeshot] y’ubu butumwa bwanditswe n’uwamwiyitiriye, yagize ati “Izindi konti zaba ziri mu mazina ya Bwiza, si iz’ukuri. Ndabasabye ntumuhuze Bwiza n’izo konti.”

Uyu muhanzikazi kandi yahise anamenyesha Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB), Dr Murangira B. Thierry, bigaragaza ko yifuza ko uru rwego rubyinjiramo rugakemura ikibazo cy’uyu muntu wamwiyitiriye kuri X.

Inkuru Wasoma:  Impamvu 5 nyamukuru zatumye ubukwe kwa Annette Murava na Bishop Gafaranga bubera mu muhezo.

Bwiza wanifashishije ifoto [Screeshot] y’ubu butumwa bwanditswe n’uwamwiyitiriye, yagize ati “Izindi konti zaba ziri mu mazina ya Bwiza, si iz’ukuri. Ndabasabye ntumuhuze Bwiza n’izo konti.”

Uyu muhanzikazi kandi yahise anamenyesha Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB), Dr Murangira B. Thierry, bigaragaza ko yifuza ko uru rwego rubyinjiramo rugakemura ikibazo cy’uyu muntu wamwiyitiriye kuri X.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved