Umuhanzikazi Marina yongeye gutandukana na The Mane mu ibanga rikomeye

Umuhanzikazi Marina yongeye gutandukana na The mane music, ariko noneho batandukana mu ibanga ndetse badashaka ko abanyarwanda babimenya, gusa umuyobozi wa The Mane Bad Rama yemerera kujya ifasha Marina bisanzwe ariko bitari mu masezerano nk’umuhanzi na lebel.  Indirimbo 10 z’ibihe byose za Diamond Platnumz

Nubwo abantu babihwihwisaga ariko gutandukana kwabo kwagaragaye ubwo Marina yakoraga indirimbo Vanilla ikaza nta birango bya The Mane biyirimo, gusa nanone amakuru avuga ko iyi ndirimbo ariho yakorewe ndetse yewe n’ibirango byari birimo ahubwo biza gukurwamo nyuma mbere gato y’uko isohoka.

Kuva mu mwaka wa 2021 ubwo Marina na The mane batandukanaga ariko nyuma Marina agatangaza ko yisubiyeho, imikoranire yabo yatangiye gucumbagira kandi bamwe mu bageragezaga kumuvugisha bamubaza amakuru, yabasubizaga ko ategereje Bad Rama wabaga muri Amerika ngo agaruke kugira ngo imirimo igaragare neza.

Inkuru Wasoma:  Urutonde rw'abahanzikazi bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda

Ubwo Bad Rama yagarukaga mu Rwanda, ibyishimo kuri Marina byari byose, ndetse yewe muri The Mane hategurwa inama ivuga ko igiye kureba imikoranire y’impande zombi, harimo no kuba basunikira imbere Marina ibikorwa bikagaragara, gusa siko byagenze ahubwo byarangiye Marina avuyeyo nk’uko Igihe babitangaje.

The Mane yabwiye Marina ko gukorana bigoye bityo bagiye kumurekura akavamo, ariko basezerana ko bazatandukana mu ibanga ku buryo bitazajya mu itangazamakuru mu rwego rwo kwirinda ko impande zombi izina ryabo ryangirika, nka Marina akaba yavuga ko yasezeye cyangwa se yirukanwe.

Nyuma Bad Rama yasezeranyije Marina kuzajya amufasha ariko bitari mu masezerano akaba ariyo mpamvu muri iyi minsi ari gukora umuziki we The Mane itari kugaragaramo ahubwo ari kwifasha afatanyije n’inshuti ze.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved