Umuhanzikazi Oda Paccy yabwiye bagenzi be ko agarutse gukora ibyabananiye mu gihe yabahaye cy’agahenge

Oda Paccy ni umuhanzikazi mu njyana ya Hiphop umaze imyaka irenga 15 mu muziki nyarwanda, ndetse mu b’igitsinagore bose akaba ariwe wafashwe nk’umwamikazi w’iyi njyana, bitewe n’uburyo indirimbo ze muri iyi njyana zagaragayemo ubuhanga, abantu ntibasibe kumwita ikigirwamana cya HipHop mu Rwanda mu bagore bose.

Nyuma y’uko yari amaze iminsi mu masomo, mu minsi yashize nibwo yari asoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Abinyujije mu butumwa yahaye abamukurikira kuri Instagram ye, Paccy yavuze ko agarutse gukora ibyananiye abandi baraperikazi mu gihe yari yarabahaye umwanya.

Inkuru Wasoma:  ‘Ntabwo nsubiramo’ Muhire Pierre wasabwe na Gitifu gusubiramo ari gusezerana akamutsembera yabaye ikimenyabose

Yagize ati “Hashize iminsi myinshi, natanze umwanya uhagije wo kwisanzura, natanze amahirwe kuri benshi, niba utarayakoresheje warahombye, ndi mu nzira nje kubaha ibyo mutabahaye.” Si ubwa mbere uyu muhanzikazi amara igihe kinini adakora umuziki ariko yagaruka agasanga aracyategerejwe.

No kuri iyi nshuro abafana be batanze ibitekerezo muri ubwo butumwa bwe bamugaragarije ko bari bamukumbuye cyane, abandi bamuha ikaze, banamwibutsa izina yakundaga gukoresha kera yiyita ‘Miss President’

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved